Umujinya w'umuranduranzuzi kuri Rick Ross nyuma y'uko Hamisa Mobetto agaragaje umukunzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko umunyamideli, umukinnyi wa filime akaba n'umuhanzikazi wo muri Tanzania, Hamisa Mobetto agaragaje umukunzi we, byashyize iherezo ku mubano yari afitanye na Rick Ross aho yahise anakora 'Unfollow' kuri Instagram.

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond Platnumz ndetse n'umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rick Ross bari bafitanye umubano wihariye.

Ni kenshi bagiye bagaragara basohokanye ndetse abantu bamwe banaketse ko baba bateretana ariko aba bombi bakabihakana bavuga ko atari ukuri.

Hashize ibyumweru 2 Hamisa Mobetto yerekanye umukunzi we Kevin Sowax umuherwe ukomoka muri Togo, ni mu mashusho yagiye hanze aba bombi bahuje urugwiro.

Mu butumwa icyo gihe yanyujije kuri Instagram buherekeje aya mashusho, bwari bwuzuyemo amagambo meza y'urukundo aho yabwiye uyu mugabo ko amukunda cyane.

Ati 'kuri uyu mugabo uri hano, ndagukunda birenze amagambo. Ndizera ko buri gihe uzajya ubibona n'iyo naba ntari iruhande rwawe ngo mbikubwire.'

Nyuma yo kwerekana uyu mukunzi we, bisa n'aho bitashimishije umuhanzi Rick Ross bari bawubanye maze ahitamo guhita areka kumukurikira kuri Instagram, yakoze 'Unfollow'.

Hamisa Mobetto aherutse gutangaza ko nk'umuntu akunda kandi agakundwa, ariko ko ku mpamvu z'abana be atajya ashyira buri muntu wese bakundanye ku mbuga nkoranyambaga kuko bazakuru bakibaza uwo nyina yari we, ahubwo ko uwo azerekana azaba ari uko yamaze gutanga inkwano.

Ubwo Hamisa Mobetto yerekanaga umukunzi we
Rick Ross yahise akora 'Unfollow'
Hamisa Mobetto ari mu munyenga w'urukundo n'umuherwe wo muri Togo
Rick Ross ubanza atarishimiye urukundo rwa Hamisa na Kevin Sowax



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umujinya-w-umuranduranzuzi-kuri-rick-ross-nyuma-y-uko-hamisa-mobetto-agaragaje-umukunzi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)