Umukinnyi APR FC wasoje Shampiyona afite uburwayi budasanzwe ku mukinnyi ubu arimo kwizeza abakunzi kuzabaha ibyishimo bikomeye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi APR FC wasoje Shampiyona afite uburwayi budasanzwe ku mukinnyi ubu arimo kwizeza abakunzi kuzabaha ibyishimo bikomeye

Shampiyona ijya gusozwa myugariro w'ikipe ya APR FC Niyigena Clement yari afite uburwayi bukomeye ariko kugeza ubu ameze neza.

Uyu mukinnyi ubwo Shampiyona yaburaga imikino micye bivugwa ko yarwaye Maralia ariko abatoza kuko yashakaga ko uyu mukinnyi akoreshwa cyane, baje kumugarura mu kibuga atarakira neza ariko babwiwe n'abaganga ko ameze neza ahita yongera kurwara mu buryo bukomeye Shampiyona isozwa akomeze nabi.

Uyu musore bivugwa ko nyuma yo kuremba cyane burya ngo yari yarwaye Igituntu ari nayo mpamvu ubuyobozi butigeze butangaza indwara uyu musore yarwaye ariko kugeza ubu ameze neza niyo muganiriye akubwira ko yiteguye Shampiyona n'imbaraga nyinshi cyane.

Ikipe ya APR FC iratangira imyitozo mu cyumweru gitaha, kuko ikirimo gushaka abatoza bazayifasha umwaka utaha w'imikino ndetse hari n'abakinnyi ikirimo kuganira nabo bagomba kuzanwa muri iyi kipe.

 

 



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-apr-fc-wasoje-shampiyona-afite-uburwayi-budasanzwe-ku-mukinnyi-ubu-arimo-kwizeza-abakunzi-kuzabaha-ibyishimo-bikomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)