Umukinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda, Rubanguka Steve yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda, Rubanguka Steve yamaze kumvikana n'ikipe ya Al Jandal yo muri Saudi Arabia akaba agomba kuyerekezamo.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, yumvikanye n'iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia ko agomba kuyikerezamo mu mwaka w'imikino utaha.

Ni nyuma yo gutandukana na FC Zimbru yo muri Moldova yari yafashije kubona itike ya UEFA Europa Conference League.

Rubanguka Steve watandukanye n'iyi kipe mu ntangiriro za Kamena 2023 yahise atangira kureba aho yakwerekeza muri amwe mu makipe yamwifuzaga.

Uyu musore w'imyaka 27 wari mu ikipe y'igihugu Amavubi iheruka gutsindwa na Mozambique, amakuru avuga ko yari afite n'andi makipe amwifuza ku mugabane w'u Burayi ariko ahitamo kwerekeza muri Al Jandal SC kuko ari yo yatangaga byinshi.

Muri iki cyumweru akaba ari bwo agombwa kwerekeza muri Saudi Arabia aho bazahita banamwerekana nk'umukinnyi mushya wa Al Jandal SC.

Rubanguka Steve yageze muri Zimbru FC mu mwaka ushize wa 2022 avuye muri Karaiskakis yo mu Bugereki yo akaba yari yarayigezemo muri 2020 avuye muri Koninklijke Rupel Boom FC yagezemo 2019 avuye muri Patro Eisden hari nyuma yo gutandukana na RFC Wetteren zo mu Bubiligi.

Rubanguka Steve yabonye ikipe muri Saudi Arabia



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-mpuzamahanga-w-umunyarwanda-rubanguka-steve-yabonye-ikipe-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)