Umukinnyi w'umunyamahanga APR FC iheruka gusinyisha ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusanga hano mu Rwanda ikintu gikomeye cyigiye gutuma asubira gukina i Burayi
Rutahizamu APR FC iheruka gusinyisha ari kwishima bikomeye nyuma yo kugera hano mu Rwanda agasanga ashobora gukora ibitangaza akongera agasubira gukina ku mugabane w'i Burayi.
Mu minsi ishize nibwo ikipe ya APR FC yatangaje abakinnyi b'abanyamahanga bashya izakoresha umwaka utaha nyuma yo kumara imyaka igera kuri 12 ikinisha abakinnyi b'abanyarwanda.
Mu bakinnyi ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije harimo Apam Assongwe, Victor Mbaoma, Shaiboub, Pavel Ndzila, Pitchou ndetse n'abandi bakomeye. Muri aba bakinnyi rutahizamu Victor Mbaoma akomeje kugaragaza ko ba myugariro bari hano mu Rwanda ntawuzabasha kumuhagarika.
Ku munsi w'ejo hashize ubwo ikipe ya APR FC yakoraga imyitozo umutoza Thierry Froger yahisemo amakipe 2 bakina umukino ariko Victor Mbaoma yerekanye ko ari rutahizamu mwiza nyuma yo gutsinda ibitego 3 ari nabyo byabonetse mu mukino.
Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria kuza hano mu Rwanda nubwo bitavizweho rumwe na benshi mu gihugu cye, avuga ko afite gahunda yo gusubira gukina i Burayi. Mbaoma nyuma yo kuza hano mu Rwanda arashaka gutsinda ibitego byinshi bikaba byamuha amahirwe yo gusubira gukina i Burayi dore ko yanahakinnye.
Â
Â