Umunyarwenya Ramjaane nyuma yimyaka 7 yagaru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 Niyoyita Ramjaane wamenyekanye nka Ramjaane Joshua Inyenyeri, yamamaye nk'umushyushyarugamba (Mc) mu bitaramo bitandukanye byo mu ruganda rujyanye n'iyobokamana ndetse no mu rwenya rwe aho yabinyuzaga mu kiganiro yise 'The Ramjaane show' cyacaga ku yahoze ari Lemigo TV yaje guhinduka Royal TV nayo itakibaho ariko hasigaye Royal fm iri mu biganza by'abanyakenya. 

Yamenyekanye kandi mu itangazamakuru mu Rwanda aho yakoze mu bitangazamakuru nka Sana Radio, Radio Authentic , KFM, Royal Fm no ku Isango star.

 

Akigera  ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kanombe yabwiye InyaRwanda ko yari akumbuye u Rwanda kandi yaje kwereka igihugu abana be batatu n'umugore. Yagize ati:'Jyewe ubu naribohoye kuko nagiye ndi umusore none nje kwereka igihugu umuryango'.

 Yakomeje avuga ko uramutse ukurikije amategeko y'Imana n'igihugu nta kabuza wabona Ijuru.

 Aha yagarukaga ku kibazo yari abajijwe cyo kuba akora ivugabutumwa muri Amerika nyamara afite imisatsi y'abarasita (Dreadlocks). Jyewe ndi Pastor w'abantu batawe badahabwa agaciro muri sosiyete. Uziko abantu muri Amerika bambaza ikibiriti ngo banywe itabi baziko nanjye ndinywa. Mpita mbigisha ijambo ry'Imana'.

 

Ramjaane yavuze ko azamara ukwezi mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo gufasha abanyempano, kwitabira ibitaramo no kwereka itangazamakuru imwe mu mishanga itandukanye.

 Yanagarutse ku ruhare rw'itangazamakuru ry'imyidagaduro aho yagaragaje ko uko yagiye rimeze bitandukanye n'ubu kuko ryateye imbere.

 Umugore we n'abana bazanye ariko ntabwo bagaragaye mu kiganiro . Ati:'Naje ndi kumwe n'umugore n'abana batatu ariko ntabwo umugore yakwemera kuza kuri camera ariko muzamumfashe.

 

Ramjaane yishimiye kugaruka mu Rwanda nk'igihugu cyamwibarutse kandi cyamugize icyamamare.

 Ati:'Ngeze muri Amerika nize mu ishuri rya comedy ariko nanize ivugabutumwa. Akazi nkora ni ivugabutumwa ariko nkanabifatanya no gufasha abantu baje muri Amerika kubona ibyangombwa no kuhamenyera.

Mu myaka 7 rero ibintu nzanye mu gihugu cyacu ni byinshi cyane. Nzafasha kuko n'ubundi muri Amerika mfasha impunzi.

Abajijwe ku bana batazi u Rwanda kandi turi mu minsi yo kwizihiza Ukwibohora yasubije ko yari aboshywe. Ati:'Njye naribohoye. Naje iyi tariki kugirango nyihuze n'amateka kandi n'abana banjye bamenye u Rwanda. Nari nateguye kuza uyu munsi kuko ni umunsi ukomeye ku gihugu cyacu'.

REBA HANO AMAFOTO

Clapton Kibonge ashimira umusanzu wa Ramjaane mu iterambere rye

Luckyman Nzeyimana yaje kwakira Ramjaane inshuti ye y'igihe kirekire

Ramjaane afite ishimwe ryo kuba afite umuryango

Ramjaane yari amaze imyaka 7 akumbuye u Rwanda

REBA HANO RAMJAANE AKIGERA I KANOMBE

">

AMAFOTO NA VIDEO: Freddy Rwigema



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131435/umunyarwenya-ramjaane-nyuma-yimyaka-7-yagarutse-mu-rwanda-amafotovideo-131435.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)