Umuryango wa FPR/ Inkotanyi Wamaganye umuhang... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ubunyamabanga bukuru bw'Umuryango wa FPR Inkotanyi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga, ryarimo ubutumwa  bugeneye abanyamuryango bawo ,wananenze  umuhango wo kwimika umutware  w'Abakono mu Rwanda wabereye mu Karere ka Musanze.

Muri iryo tangazo Umuryango  FPR Inkotanyi wibukije abanyamuryango bawo ko kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda ari inshingano ya buri wese.

Muri iryo tangazo ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi bwatangaje  ko nubwo hari intambwe yatewe, hari ibikwiriye gukosorwa kuko bishobora kuba intandaro yo kubangamira ubwo bumwe. Muri iryo Tangazo hatanzwe urugero ku  'Iyimikwa ry'Umutware w'Abakono' byabereye mu  Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi,  taliki ya 9 Nyakanga 2023. 

Iryo tangazo  riti 'Ibirori nk'ibi ntabwo ari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n'ubufatanye bw'Abanyarwanda bose.Imitekerereze, imigirire n'imyitwarire nk'iyo bigomba guhinduka kandi abanyamuryango babigizemo uruhare'. 

Umuryango FPR-Inkotanyi usaba buri munyamuryango wese kugaragaza, kwitandukanya no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe.

FPR iti 'Buri wese agomba kubazwa inshingano ze mu gihe habaye ikibi ntacyamagane ngo yitandukanye nacyo, cyangwa akagihishira. Abanyamuryango barasabwa gushyigikira kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda no gukomeza guha urubyiruko icyizere cy'ejo hazaza mu gihugu Abanyarwanda babanyemo neza'.


Umuryango wa FPR Inkotanyi washinzwe mu mwaka wa 1987 .

Uwo muryango ugendera mu mahame remezo icyenda  yashyizweho umaze gushingwa.

 Ayo mahame remezo aya akurikira :Ihame rya mbere ni UKugarura Ubumwe bw'Abanyarwanda ,irya Kabiri Kubumbatira ubusugire bw'Igihugu n'umutekano w'abantu n'ibintu,irya gatatu, ni Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi;irya Kane  Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w'Igihugu.

Irya gatanu  ni Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y'umutungo w'Igihugu n'izindi ngeso zijyanye na byo; irya gatandatu  imibereho myiza y'abaturage irya karindwi Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi;irya munani Guharanira umubano hagati y'u Rwanda n'bindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n'ubuhahirane;irya cyenda ni : Kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132079/umuryango-wa-fpr-inkotanyi-wamaganye-umuhango-wiswe-uwo-kwimika-umutware-wabakono-wabereye-132079.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)