Umusaza yaje aje! Igisupusupu akimara gusohora indirimbo ahise abona aho agiye kuyora akavagari k'amafaranga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanzi nyarwanda Nsengiyumva François uzwi cyane nka 'Igisupusupu', Christopher na Chriss Eazy bategerejwe i Burundi mu ruhererekane rw'ibitaramo bazahuriramo n'abahanzi bagezweho muri iki gihugu barimo Drama T, Alvin Smith n'abandi.

Ni ibitaramo byateguwe na Dj Bissoso wamamaye mu kuvanga imiziki akaba aherutse no kwinjira mu byo gutegura ibitaramo.

Bissoso avuga ko ibi bitaramo bizabera mu mijyi itandukanye yo mu Burundi, ku wa 18 Kanama 2023 kizabera mu Mujyi wa Bujumbura, ku wa 19 Kanama 2023 kizabera mu Mujyi wa Gitega, naho ku wa 20 Kanama 2023, aba bahanzi bazataramira mu Mujyi wa Ngozi.



Source : https://yegob.rw/umusasa-yaje-aje-igisupusupu-akimara-gusohora-indirimbo-ahise-abona-aho-agiye-kuyora-akavagari-kamafaranga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)