Umusekirite wa ISCO yishwe n'abajura bibye bakanamusiga aboshye anapfutse umunwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, uwishwe akaba yitwa Ngirumukiza John wari umukozi wa kompanyi ishinzwe gucunga umutekano yitwa ISCO. Yari yaravuye mu murenge wa Mbuye wo mu karere ka Ruhango aho akomoka, ajya gukorera aha muri Nyarubaka mu karere ka Kamonyi.

Hari abaturage bavuga ko bakeka ko hari n'abakozi b'urwo ruganda bashobora kuba babiri inyuma kuko ngo ari kenshi nyakwigendera yajyaga abuza abakozi kwiba ibikoresho by'uruganda, bagasaba ko hakorwa iperereza kugirango hatahurwe abakoze ubwo bugizi bwa nabi.

Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yahamije aya makuru mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Ukwezi. Yagize ati : "Uwitabye Imana bikekwa ko yishwe ni Ngirumukiza John, akaba yari umukozi wa ISCO warindaga ruriya ruganda rutunganya amabuye. Ubu rero iperereza rikaba ryatangiye kugirango tumenye iby'ubwo bugizi bwa nabi"

Dr Murangira Thierry yanakomeje asobanura ko hari ubujura bwanakozwe muri urwo ruganda bityo bikaba bikomeje gukorwaho iperereza kugirango hashakishwe abakoze ubwo bugizi bwa nabi.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umusekirite-wa-ISCO-yishwe-n-abajura-bibye-bakanamusiga-aboshye-anapfutse-umunwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)