Umutoza APR FC yamaze kumvikana nawe no muri Afurika yose abamurusha ibigwi ni mbarwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kubona umutoza Petrovic agiye muri Koma nyuma yo gukora impanuka, basubiye ku mutoza wari wabahenze ariko ushobora kubageza aho bifuza.

Hashize iminsi umutoza ukomoka mu gihugu cya Serbia Petrovic hatangajwe ko yakoze impanuka mu mihanda yo muri iki gihugu ndetse bivugwa ko yari yasinze kuko ngo yagenderaga mu mukono utari uwe. Uyu musaza nyuma y'impanuka yahise ajya muri Koma kuko yari amerewe nabi cyane bijyanye ni uko n'imbaraga z'umubiri we ari nke.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko APR FC nyuma yo kubona uyu mutoza amerewe nabi bongeye gutekereza kuri Florent Ibenge Ikwanga ukomoka mu gihugu cya DRC Kandi bisa nk'ibigeze kure. Uyu mutoza impamvu bamugarutseho n'ubundi amafaranga Petrovic yabaciga basanze iyo baterenyije ayo bazaha Petrovic n'abatoza azazana arenga kure ayo Ibenge abaka banamuzi neza kandi aba Petrovic ntabwo babizeye neza.

Florent Ibenge Ikwanga mu ikipe ya Al-Hilal yo mu gihugu cya Sudani atoza, ahabwa angana na Milliyoni 50 z'amanyarwanda kandi iyo uteranyije ayo Petrovic azahabwa n'abatoza bashya azizanira arenga aya Ibenge afata kure.

Petrovic amakuru dukura kubanyamakuru bo mu gihugu cya Serbia aho arwariye, bivugwa ko yamaze kuva muri Koma ashyize igitutu ku baganga ngo atahe iwabo bamubwira ko bidashoboka ntambaraga nyinshi aragira zatuma arwarira mu rugo.

 

 



Source : https://yegob.rw/umutoza-apr-fc-yamaze-kumvikana-nawe-no-muri-afurika-yose-abamurusha-ibigwi-ni-mbarwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)