Umutoza bivugwa ko yumvikanye na APR FC yakoze igikorwa kerekana ko umwaka utaha w'imikino azaba atoza iyi kipe y'ingabo z'igihugu niyo hazamo izindi mbaraga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza ukomoka mu gihugu cy'ububiligi watozaga ikipe ya AFS Leopards yo mu gihugu cya DRC yakoze igikorwa kerekana ko yamaze kurangizanya na APR FC.

Hashize iminsi itari myinshi mu itangazamakuru havuzwe cyane ko ikipe ya APR FC iri mu biganiro n'umutoza Patrick Aussems ariko kubera ko ikipe ya APR FC itigeze igira icyo ibitangazaho ntibyagira imbaraga nyinshi.

Uyu mutoza abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko kongera amasezerano mu ikipe ya AFS Leopards bidakunda kubera impamvu ze bwite. Ariko amakuru ahari avuga ko yamaze kumvikana na APR FC ari yo mpamvu yanze kongera amasezerano.

Yagize Ati' Ku mpamvu zanjye bwite, sinshobora kongera amasezerano mu ikipe ya AFS Leopards. Mwarakoze bakinnyi banjye, abo twafatangije gutoza ikipe hamwe n'abafana bakadasohoka b'ikipe ku myaka 2 tumaranye. Ntifurije Ingwe amahirwe masa.'

Patrick Aussems umutoza ukomoka mu gihugu cy'ububiligi, afite imyaka 58. Yatoje amakipe menshi akomeye hano muri Afurika arimo SIMBA SC, Black Leopards, Al-Hilal, AFS Leopards ndetse n'izindi zikomeye cyane ubu amahirwr menshi ni uko arafata APR FC.

 



Source : https://yegob.rw/umutoza-bivugwa-ko-yumvikanye-na-apr-fc-yakoze-igikorwa-kerekana-ko-umwaka-utaha-wimikino-azaba-atoza-iyi-kipe-yingabo-zigihugu-niyo-hazamo-izindi-mbaraga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)