Umutoza wa APR FC n'umwungiriza we bageze mu Rwanda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza mushya w'umufaransa, Thierry Froger watoje amakipe arimo Lille yageze mu Rwanda aho aje gutoza ikipe ya APR FC.

Uyu mugabo uje gusimbura Ben Moussa wasoje amasezerano ye, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2023.

Thierry Froger ufite ibyangombwa by'ubutoza by'ikirenga bya UEFA Pro, akaba yazanye n'umwungiriza we Khouda Karim bakoranye muri USM Alger.

Ubwo bari bageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n'umunyamabanga w'iyi kipe, Masabo Michel ndetse na Team Manager, Rtd Cpt Eric Ntazinda.

Thierry Froger ni umutoza w'umufaransa w'imyaka 60 yakiniye Lille, Grenobles na Le Mans zo mu Bufaransa.

Yatoje amakipe menshi atandukanye nka Le Mans, Châteauroux, Lille, Reims, Nîmes zo mu Bufaransa, ku mugabane wa Afurika yatoje amakipe nka TP Mazempe, USM Alger na Arta/Solar7 aherukamo. Yanatoje ikipe y'igihugu ya Togo.

Thierry Froger yazanye n'umwungiriza we Khouda Karim
Umwana wakirije ururabo Thierry Froger
Rtd Cpt Eric Ntazinda ni umwe mu bakiriye umutoza Thierry Froger
Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel yakiriye umutoza mushya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-n-umwungiriza-we-bageze-mu-rwanda-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)