Umutoza wa Rayon Sports ntiyumva ukuntu umukinnyi utarahawe umwanya umwaka ushize ubuyobozi bwamusezerera kandi afite ubuhanga budasanzwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports ntiyumva ukuntu umukinnyi utarahawe umwanya umwaka ushize ubuyobozi bwamusezerera kandi afite ubuhanga budasanzwe

Umutoza mushya w'ikipe ya Rayon Sports Yamen Zelfani ukomoka mu gihugu cya Tunisia yanze ko ubuyobozi busezerera umukinnyi atabanje kureba imikinire ye mu mashusho yabonye ari mwiza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo ubuyobozi bwakiriye umutoza mukuru kibuga cy'indege Yamen Zelfani ndetse na Lebitsa Ayobanga umutoza w'abazamu baje gukomeza gutoza Rayon Sports mu gihe cy'umwaka umwe gusa. Bahise bakoresha imyitozo abakinnyi ubona ko ibyo bakora babizi.

Nyuma y'iyi myitozo ubuyobozi bwamenyesheje umutoza mukuru ko bufite gahunda yo gusezerera abakinnyi batandukanye ariko muri abo bakinnyi bamwereka uwitwa Mbirizi Eric utarigaragaje umwaka ushize, uyu mutoza abona ni umukinnyi mwiza ahubwo yibaza uko byanze Kandi ashoboye.

Yamen Zelfani yaje kubwira ubuyobozi bwa Rayon Sports ko buba buretse kurekura Mbirizi Eric kugirango abanze amukoreshe imyitozo dore ko ataraza, arebe niba yazamugirira umumaro dore ko we abona yaba mwiza yitaweho.

Ubuyobozi bwahise buba bufashe umwanzuro wo kureka uyu musore, bivuze ko amahirwe menshi ni uko Mbirizi Eric ashobora kuguma muri Rayon Sports kubera ko mu gihe azahabwa amahirwe yo kwigaragariza umutoza sinibaza niba nawe yayaterera iyo ahubwo azazana imbaraga nyinshi kugirango yemeze.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo ikora inshuro 2 ku munsi bitewe ni uko igihe cya giye kandi mu minsi iri imbere iyi kipe irateganya gukina imikino ya gishuti ndetse murabizi ko mbere ya sezo haba Rayon Day Kandi bashobora gukina n'ikipe ikomeye muri Afurika y'iburazirazuba.

 



Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-rayon-sports-ntiyumva-ukuntu-umukinnyi-utarahawe-umwanya-umwaka-ushize-ubuyobozi-bwamusezerera-kandi-afite-ubuhanga-budasanzwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)