Umutoza wa Rayon Sports yanenze bamwe mu bakinnyi afite #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani Alfani yabwiye ubuyobozi bw'iyi kipe ko akeneye undi myugariro na rutahizamu bafite ubunararibonye.

Uyu mutoza ukomoka muri Tunisia, nyuma y'imyitozo itatu akoresheje bivugwa ko hari abakinnyi yamaze kubona ko batari ku rwego yifuza bityo ko bakwiye kumushakira abandi.

Bivugwa ko bamwe mu bakinnyi yanenze urwego barimo kapiteni w'iyi kipe, Rwatubyaye Abdul ndetse n'umunyezamu Simon Tamale.

Zelfani yemereye itangazamakuru ko yamaze kubwira ubuyobozi bw'iyi kipe ko yifuza undi myugariro mwiza ufite ubunararibonye ku mikino mpuzamahanga.

Ati 'Nasabye myugariro kubera ko tuzakina Imikino Nyafurika, ni imikino isaba abakinnyi bafite ubunararibonye, abakinnyi bafata ibyemezo kuko dushobora kuzakina n'ikipe nini, kongeramo amaraso mashya mu ikipe ni byiza, Rayon Sports ni ikipe nini, uba ugomba kongeramo imbaraga kubera umwaka w'imikino nimuremure.'

Yakomeje kandi avuga ko yamaze no gusaba undi rutahizamu uri ku rwego rwiza ugomba kuza gufatanya n'abandi bahari kuko imikino bazakina ari imikino ikomeye cyane yo ku rwego rwo hejuru.

Kugeza ubu Rayon Sports yamaze gusinyisha abagande babiri, umunyezamu Simon Tamale na rutahizamu Charles Baale, umurundi Aruna Moussa Madjaliwa, umukongomani Jonathan Ifunga Ifasso, umunya-Maroc, Youssef Rharb ndetse n'abanyarwanda 3; Serumogo Ali, Nsabimana Aimable na Bugingo Hakim.

Zelfani yavuze ko yifuza amaraso mashya mu ikipe ye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yanenze-bamwe-mu-bakinnyi-afite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)