Umutoza watoje APR FC na Rayon Sports, Andy Magloire Mfutila yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'umukongomani wamenyekanye cyane mu ikipe ya APR FC na Rayon Sports, Andy Magloire Mfutila yitabye Imana.

Urupfu rw'uyu mugabo wari ufite imyaka 62, rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, akaba yari amaze iminsi arembye.

Mfutila mu cyumweru gishize akaba yarabitswe ko yitabye Imana, ni nyuma y'uko yari arembeye mu bitaro bya Kimbanguiste de Kimbanseke biri mu mujyi wa Kinshasa.

Nyuma aya makuru akaba yaraje kunyomozwa ahubwo ko akiri muzima nubwo arimo kurwana n'ubuzima.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, Mfutila wari usigaye ari umwarimu w'abatoza wemewe na CAF (Instructor), nibwo ibinyamakuru bitandukanye byo muri DR Congo byatangaje ko yitabye Imana.

Andy Magloire Mfutila yamenyekanye mu Rwanda cyane ubwo yatozaga APR FC yahesheje igikombe cya CECAFA 2007, yanayihesheje kandi igikombe cy'Amahoro cya 2008.

Muri 2014 yaje gutoza ikipe ya Rayon Sports ariko ntabwo yayigiriyemo ibihe byiza nk'uko byari bimeze ubwo yari mu ikipe y'Ingabo z'Igihugu.

Uretse aya makipe yo mu Rwanda, Mfutila yatoje amakipe atandukanye muri DR Congo nka TP Mazembe, Vital Club, St Loi Lupopo, Don Bosco ndetse n'ikipe y'igihugu ya DR Congo.

Andy Mfutila yitabye Imana ku myaka 62
Andy Mfutila yagiriye ibihe byiza muri APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-watoje-apr-fc-na-rayon-sports-andy-magloire-mfutila-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)