Umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyirwa ahagaragara nyuma yo gutangaza umutoza mukuru - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyirwa ahagaragara nyuma yo gutangaza umutoza mukuru

Ku munsi wo kuwa mbere nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umutoza Yamen Zelfani ukomoka mu gihugu cya Tunisia.

Nyuma yo gutangaza ko uyu mutoza yamaze gusinya, Amakuru dufite ni uko umutoza wa mbere wungirije mu ikipe ya Rayon Sports yagizwe Rwaka Claude wari usanzwe yungirije Haringingo Francis umwaka ushize muri iyi kipe.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gukora ibishoboka byose muri iyi minsi isigaye ngo hatangazwe urutonde rw'abakinnyi n'abatoza izifashisha umwaka utaha w'imikino ari ko igenda isinyisha abakinnyi ndetse n'abatoza bakomeye.

 



Source : https://yegob.rw/umutoza-wungirije-mu-ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-gushyirwa-ahagaragara-nyuma-yo-gutangaza-umutoza-mukuru/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)