Umuvugizi wa Rayon Sports yarongoye umufana w... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bukwe bwabaye kuri iki cyumweru taliki ya 2 Nyakanga 2023 bubera mu mujyi wa Kigali,gusaba no gukwa byabaye saa tatu bibera muri Miliman Garden Rebero. 

Saa munani gusezerana imbere y'Imana byabereye kuri Paroisse ya Kanombe naho kwiyakira byabaye saa kumi nimwe bibera muri Miliman Garden Rebero.

Abanyamakuru b'Imikino batandukanye mu Rwanda nibo bari biganje mu bambariye Nkurunziza Jean Paul naho Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports ariwe wabaye 'parrain'.

Mu bari batashye ubu bukwe hari higanjemo ibyamamare bitandukanye birimo abakinnyi b'umupira w'amaguru ndetse n'abanyamakuru n'imikino n'ubundi.

Mu mpera z'umwaka ushize, tariki 29 Ukuboza 2022, ni bwo Nkurunziza yafashe icyemezo yambika umukunzi we impeta, bemeranya kurushinga. 

Taliki 18 Mata 2023 yahise ateguza ubukwe ashyira ubutumire hanze maze taliki 22 Kamena 2023 bombi basezerana imbere y'amategeko.

Nkurunziza Jean Paul ni umuvugizi wa Rayon Sports gusa yabanye na Gogo ufana ikipe ya APR FC byimazeyo.


Abanyamakuru b'imikino mu Rwanda nibo biganje mu baherekeje Nkurunziza Jean Paul


Munyakazi Sadate niwe wabaye  'parrain' w'umuvugizi wa Rayon Sports


Abanyamakuru 2 b'imikino mu Rwanda,Rugaju Reagan na Roben Ngabo






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131343/umuvugizi-wa-rayon-sports-yarongoye-umufana-wa-apr-fc-131343.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)