Umwana wa Jose Chameleone ntiyakumva indirimbo za se ahubwo yiyumvira indirimbo z'undi umuraperi ukomeye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abba Mayanja umwana wa Jose Chameleone yatangaje ko adashobora kumva indirimbo za se ahubwo ko yiyumvira umuraperi Lil Uzzi Vert, ari nako yatangaje uko ubuzima bwa se na nyirarume bwifashe magingo aya.

Umunyabigwi mu muziki wa Uganda Joseph Mayanja amazina nyakuri ya Dr Jose Chameleone, byatunguranye kuba umuhungu we Abba Marcus Mayanja ufite imyaka 17 yavuze ko atari umufana w'indirimbo za se, ahubwo ko ataba ashaka no kumva aho zicuragwa.

Abba ibi yabitangaje kuri uyu wa 08 Nyakanga, ubwo yarimo aganira n'abakunzi be kuri TikTok. Uyu mwana akaba yavuze ko mu by'ukuri adakunda kumva cyane abahanzi bo muri Uganda, ahubwo ko yiyumvira umuraperi w'Umunyamerika Lil Uzzi Vert.

Abba Mayanja ntakozwa ibyo kumva umuziki wa se ahubwo yiyumvira Lil Uzzi Vert

Uyu muhungu wa Chameleone, mu busanzwe akaba abana na nyina Daniella Atim muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika, bikaba bitanatangaje kuba yakunda uyu muraperi Lil Uzzi Vert.

Icyakora nubwo we na nyina baba muri Amerika, ariko se yari yagiye kubareba ari nabwo yahise arwara, none ubu akaba ari mu bitaro.

Ubwo Abba Mayanja yagarukaga ku burwayi bwa se, akaba yavuze ko ameze neza, kandi ko araza kuva mu bitaro vuba. Ati ' Ntimugire ikibazo kuri papa wange. Papa wange ameze neza, nubwo arwaye ariko ntabwo arwaye cyane.'

Naho ubwo yagarukaga kuri nyirarume Humphrey Manyaja nawe urwariye muri Amerika, akaba yavuze ko batarwariye ahantu hamwe ariyo mpamvu nta makuru ye ahagije afite. Ati' Ntacyo nshaka kuvuga kuri marume kuko nta makuru ye mfite, yewe sinzi nicyo yarwaye.'



Source : https://yegob.rw/umwana-wa-jose-chameleone-ntiyakumva-indirimbo-za-se-ahubwo-yiyumvira-indirimbo-zundi-umuraperi-ukomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)