Mu ibaruwa uyu muyobozi yandikiye Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze yavuze ko 'kuba yaragaragaye muri uyu muhango wo kwimika Umutware w'Abakono abyicuza kandi akaba abifata nk'ikosa rikomeye kuko bisubiza inyuma intambwe y'ubumwe n'ubwiyunge Abanyarwanda bamaze gutera'.Â
Ati 'Ndicuza kuba tariki 9 Nyakanga naritabiriye umuhango wabereye mu Murenge wa Kinigi, ugamije gucamo Abanyarwanda ibice hashingiwe ku moko. Muri uyu muhango nari umushyitsi mukuru, ni igikorwa gisubiza inyuma ibyagezweho mu kubaka ubumwe bw'abaturage. Ntabwo byari bikwiriye ko nyobora igikorwa nk'iki nk'umushyitsi mukuru.'Â Â
Mu ibaruwa yo kwegura yagize ati'Nyuma yo kwitekerezaho cyane, nsanze ntakomeza inshingano nka Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu. Kubera izi mpamvu, ntanze ubwegure bwanjye. Ndongera kwicuza kubera aya makosa kandi nizeza ko nzakoresha uko nshoboye ngo ngarurirwe icyizere n'igihugu n'ubuyobozi bwacyo.'
Uyu   Andrew Rucyahana Mpuhwe  muri uyu muhango wo Kwimika Umutware w'Abakono yarikumwe na Se umubyara ,Bishop John Rucyahana, Gitifu w'Akarere ka Musanze, Kanayoge Alex ,Visi Perezida wa Sena y'u Rwanda ndetse n'abandi bayobozi barimo n'Abasirikare bakuru  ubu  bafunzwe.
Umuhungu wa Bishop Rucyahana yeguyeÂ
Mu nama nyungurana bitekerezo yahuje abanyamuryango ba FRP-Inkotanyi ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, yaba Kazoza Justin  Umutware w'Abakono wimitswe,Visi Perezida wa Sena , Nyirasafari Esperance,Visi Meya Andrew Mpuhwe Rucyahana ndetse na Se Bishop Rucyahana bose basabye imababazi Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Chair Man wayo, Perezida Kagame  ndetse n'abanyarwanda muri rusange   ku bw'iki gikorwa gisubiza inyuma ubumwe bw'abanyarwanda bitabiriye.
Bishop John Rucyahana yavuze ko na we yitabiriye iki gikorwa , ariko iyo usuzumye, habayemo umurengwe watumye abantu bakora kiriya gikorwa.
Ati 'Hari umurengwe mu myumvire no mu myitwarire [...] dusabye imbabazi Perezida wa Repubulika ariko natwe dusabane imbabazi kandi turebe ngo ntabwo ari izi z'abakono gusa hari byinshi bigomba gusabirwa imbabazi. Dusuzume tureke kureba abakono gusa.'
Rucyahana yavuze ko ubwo yari yitabiriye iki gikorwa, yagize umwanya wo kuvuga, abwira abari bitabiriye ko bakwiriye kubaka u Rwanda.
Ati 'Nabonye umugisha wo kugira ngo mbivuge mbwira abari bahari n'abantumiye, n'inshingano umutware w'abakono n'abakono bafite mu kubaka u Rwanda.''
Bishop John Rucyahana nawe yemeye amakosa asaba imbabazi
Gusa nyuma yo gusabira imbabazi imbere y'abantu, abitabiriye bakomeje gutakamba basamba Imabazi Perezida Kagame, Umuryango wa FPR-Inkotanyi kuba baragize ubushishozi buke bakitabira igikorwa gisubiza inyuma ubumwe bw'Abanyarwanda.
Hari amakuru avuga ko mbere y'uko umuhango nyirizina wo kwimika Umutware w'Abakono uba, hari indi nama yari yahuje abantu benshi mu Murenge wa Kinigi ari naho byabereye.
Nyuma y'uko Umuryango FPR-Inkotanyi ushyize hanze Itangazo ryamagana iri yimikwa, rubanda nibwo batangiye kumenya ko imibare yajemo ibihekane, ibintu byashimangiwe n'imbabazi zasabwe ku ikubitiro na Gatabazi Jean Marie Vianne wagaragaje yitabiriye uyu muhango ndetse anacinya akadiho.
Kugeza ubu Perezida Kagame nta kintu aravuga ku bijyanye n'izi mbabazi ziri gusabwa ari naho benshi bakomeje guhera bavuga ko igisubizo gishobora kuba nk'icyahawe Bamporiki Edouard umwaka ushize ubwo yemeraga ko yakiriye indoke.
Ubwo yasabaga imbabazi , Perezida Kagame yamusubije ko umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda bishoboka, ariko ko no guhanwa bifasha.
Ugendeye ku gisubizo cyahawe Bamporiki ukagihuza n'umurengwe ndetse no gushishoza guke byavuzwe n'abasaba imbabazi ndetse ukabihuza no kwigura kwa Andrew Rucyahana ,nta gushidikanya ko  bamwe mu bayobozi bitabiriye uyu muhango ukuguru kumwe kuri mu biro ukundi kuri hanze.
Visi Perezida wa Sena , Nyirasafari Esperance yasabye imbabazi Perezida Kagame
Muri iyi nama nyungurana bitekerezo, mu batanze ikiganiro harimo Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe. Yavuze ko kugira ngo iki gikorwa cy'abakono kimenyekane, ari uko hari amakuru ubuyobozi bwa RDF bwamenye ko hari abasirikare batatu bacyitabiriye.Yavuze ko hakurikiranywe ibyo bari bagiyemo, nyuma barafatwa barafungwa.
Gen Kabarebe yavuze ko iyo buri wese amaze kumenya abe , aramutse ashaka kugira uwo yikiza  aribo yakoresha agasenya igihugu, bityo ko ikintu cyose kibi cyangwa se gifite imico mibi ari ukukirandura kigitangira.
Ati''Ntabwo ari imikino ahangaha turavuga amaraso y'Abanyarwanda, ari ayamanetse , ari ayazameneka ejo, tugomba kuva hano turi Serious, dufite icyo dukuye hano mu mitwe yacu, ni ikihe dukemuye, ni ikibazo ki dukemuye cyashoboraga kuzica abanyarwanda, nicyo tugomba gukora , ntabwo ari ibintu byo gukinisha, ni amaraso y'abanyarwanda''
Akomeza avuga ko icyafasha u Rwanda ari ikintu kimwe kandi cyoroshye ati' 'Ni ubumwe bwacu, nicyo kizaduteza imbere''.
Uyu mutware w'abakono yahise akurwaho.
Umuhango wo kwimika umutware w'abakono wabaye tariki 9 Nyakanga ubera mu karere ka Musanze, Intara y'Amajyaruguru ,itabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu nzego z'umutekano n'abandi.
Iyimikwa rya Kazoza Justin rigiye kubika imbehe za bamweÂ