Umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe hano mu Rwanda bakiniraga ikipe ya Rayon Sports yamaze kurangizanya n'ikipe ya Kiyovu Sports  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe hano mu Rwanda bakiniraga ikipe ya Rayon Sports yamaze kurangizanya n'ikipe ya Kiyovu Sports 

Umwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bazi umupira hano mu Rwanda yamaze kurangizanya n'ikipe ya Kiyovu Sports avuye muri mu cyeba Rayon Sports.

Byavuze cyane mu minsi ishize ko ikipe ya Kiyovu Sports izubakira cyane ku bakinnyi b'abanyarwanda kandi bafite impano ariko hazanwe izindi ntwaro zikomeye ziturutse hanze y'u Rwanda muri abo bakinnyi b'abanyarwanda iyi kipe yamaze kwerekeza muri Rayon Sports kandi byamaze kurangira.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko nyuma yo kudahirwa mu ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize kubera ibibazo bimwe na bimwe yiteje ubwe, Nishimwe Blaize byamaze kurangira yumvikanye n'ikipe ya Kiyovu Sports yatozwaga na Se umwaka ushize.

Nishimwe Blaize ni umwe mu bakinnyi bakomeye beza b'abanyarwanda dufite nubwo atahiriwe kubera kutitwara neza ariko ubwo agiye mu ikipe itozwa n'umutoza mwiza Koukours Petros wanamwifuje ubwo yageraga hano mu Rwanda ashobora kuzakora ibitangaza.

 

 



Source : https://yegob.rw/umwe-mu-bakinnyi-bafite-impano-idasanzwe-hano-mu-rwanda-bakiniraga-ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-kurangizanya-nikipe-ya-kiyovu-sports/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)