Umwe yigeze kwandagaza undi! Aho umutoza mush... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC yagiye yerekana abakinnyi bashya yasinyishije b'abanyamahanga ndetse inatangaza abo yari isanganwe nabo yongereye amasezerano gusa icyaburaga ni umutoza mukuru uzayitoza mu mwaka utaha w'imikino. 

Kugeza ubu uyu mutoza mushya yamaze kumenyekana,yitwa Froger Thiery akaba akomoka mu gihugu cy'u Bufaransa. Mu makipe yanyuzemo nk'umutoza mukuru harimo TP Mazembe yatoje mu 2017, USM Alger yavuyemo mu 2021,Lille na Nîmes zo mu Bufaransa ndetse n'ikipe y'igihugu ya Togo.

Froger Thiery witezweho kugera mu Rwanda aje gutoza APR FC afite aho ahuriye n'umutoza wa mukeba,Rayon Sports, Yameni Zelfani wamaze no kugera mu Rwanda akaba yatangiye n'akazi.

Aba bombi amakipe batozaga muri 2018 yarahuye ndetse yewe umwe anandagaza undi amutsinda ibitego byinshi. Muri icyo gihe Thiery Frooger wa APR FC yatozaga USM Alger yo muri Algeria naho Yameni Zelfani wa Rayon Sports we yatozaga ikipe ya Al -Merrikh SC yo muri Sudani.

Amakipe yombi yahuriye mu irushanwa rya Arab Club Champions Cup,muri uyu mukino wabaye tariki 19 Ugushyingo 2018 warangiye ikipe ya Al-Merrikh inyagiye USM Alger ibitego 4-1.

Uyu mutoza mushya wa Rayon Sports yafashe uyu wa APR FC amutsinda ntacyo yitayeho biza no gutuma yitwara neza muri iri rushanwa kuko byarangiye akuriwemo muri 1/2.


Umutoza mushya wa Rayon Sports, Yameni Zelfani wamaze gutangira akazi,ubwo aheruka guhura n'uwa APR FC yamutsinze ibitego 4-1


Froger Thiery umutoza mushya wa APR FC ubwo aheruka guhura n'uwa Rayon Sports yahuye n'uruva gusenya



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132087/umwe-yigeze-kwandagaza-undi-aho-umutoza-mushya-apr-fc-ahuriye-nuwa-rayon-sports-132087.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)