Mu myaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye, itangazamakuru ryagiye rishyigirwa mu bihe binyuranye, bamwe bahabwa amahugurwa abafasha gukarishya ubumenyi, kandi hashyirwaho umurongo utuma ibitangazwa bigenzurwa.
Bamwe mu bakora muri uyu mwuga biteje imbere mu buryo bugaragarira buri wese, kandi uko bucyeye n'uko bwije hari abafite inyota yo kwinjira muri uyu mwuga.
Hanashyizweho amashuri na za Kaminuza afasha abashaka kwinjira muri uyu mwuga. Binajyana no kwaguka ku muryango mugari kw'abasanzwe bawubarizwamo; bamwe bakora ubukwe n'abanyamakuru bagenzi babo.
Nishimwe Rose wakoreye Royal Tv yigeze kuvuga ko 'iyo uri mu kintu uba wumva udashaka gushaka (gushakana) umuntu mukora ikintu kimwe. Niko nibwira'.
Yavuze ko atigeze atekereza ko ashobora gushaka umugabo w'umunyamakuru, kuko yari yarishyizemo ko azarushinga n'umugabo badakora akazi kamwe.
InyaRwanda yakoze urutonde rw'abanyamakuru barushinze n'abanyamakuru bagenzi babo, bamwe muri bo bahuriye mu itangazamakuru, abandi bahurira mu bundi buzima.
1.Nkuri Arthur na Fiona Muthoni Naringwa
Ku wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021, ni bwo Nkusi Arthur yakoze ubukwe n'umukunzi we Muthoni Fiona nyuma y'imyaka itandatu yari ishize bakundana.
Ubukwe bw'aba bombi bwabereye ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu muri Rutsiro, kamwe mu turere 7 tugize u Burengerazuba bw'u Rwanda, bwitabirwa n'inshuti, abavandimwe, abo mu miryango yombi n'abandi bari bahawe ubutumire.
Barushize nyuma y'iminsi ine yari ishize, bombi bahanye isezerano imbere y'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda.
Nkusi Arthur yakoze ubukwe akorera Kiss Fm, hashize amezi ane ubwo ni ukuvuga mu Ukuboza 2021 yatangaje ko yasezeye mu itangazamakuru ava kuri Kiss FM.
Muri iki gihe yagarutse mu itangazamakuru aho akora ibiganiro 'Mützig Live Bold' by'uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Mützig bitambuka kuri Flash Tv no kuri Youtube.
Aganira n'abantu bafite ibyo bamaze kwigezaho, bakagaruka ku nzira banyuzemo, batanga inama z'ubuzima n'ibindi.
Muthoni Fiona barushinze ni umunyamakuru wa CNBC Africa. Yabaye Igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w'u Rwanda 2015, akaba n'Igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017.
2. Ismaël Mwanafunzi na Mahoro Claudine
Ku wa 1 Nyakanga 2023, nibwo Ismaël Mwanafunzi na Mahoro Claudine batangiye kubana nk'umugabo n'umugore byemewe n'amategeko n'Imana.
Ubukwe bw'aba bombi bwabereye mu busitani bwa Musée Ethnographique y'i Huye mu Majyepfo y'u Rwanda.
Nyuma bahanye isezerano ryo gushyingirwa mu muhango wabereye muri Cathédrale ya Butare.
Ismaël Mwanafunzi yatangiye kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu kiganiro 'Sobanukirwa' yakoraga kuri Isango Star. Aha ni naho yahuriye na Mahoro Claudine baje kwiyemeza kubana nk'umugabo n'umugore.
Mu bukwe bw'abo, Isango Star yabahaye ishimwe ku bw'imirimo yabaranze bakorera iki kigo.
Muri iki gihe Mwanafunzi ni Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), aho akora ikiganiro 'Wari uziko' gitambuka saa mbiri za mu gitondo biri Cyumweru.
Ijwi rye, ubuhanga agaragaza mu gutegura ibiganiro akora biri mu bituma yigwizaho abakunzi umunsi ku munsi.
Mahoro Claudine barushinze yakoreye Isango Star ndetse na Radio/Tv10. Muri iki gihe yashyize ku ruhande urugendo rw'itangazamakuru.
3.Anne Marie Niwemwiza na Martin Nyilijabo
Umunyamakuru Martin Nyilijabo arwubakanye na Anne Marie Niwemwiza. Martin akorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), aho amenyerewe mu makuru ya Radio Rwanda, yaba mu gitondo, saa sita cyangwa se mu ijoro.
Akunze guhurira ku ndangururamajwi na Mwanafunzi, Uwimana Ferdinard n'abandi.
Anne Marie Niwemwiza barushinze, ni umunyamakuru wa Kigalitoday, aho akora ibiganiro binyuranye birimo 'Ubyumva ute', 'Urukumbuzi' kuri KT Radio.
Ni umwe mu bavuga rikijyana ku rubuga rwa Twitter aho atanga ibitekerezo binyuranye, kandi agakorera ubuvugizi abantu banyuranye.
Niwemwiza yinjiye mu itangazamakuru muri Mutarama 2008 ahereye kuri Radio Maria Rwanda.
Martin Nyilijabo na Niwemwiza Anne Marie bambikanye impeta y'urudashira, ku wa 18 Nyakanga 2015.
4.Ferdinand Uwimana na Grace Kageme
Ferdinand Uwimana urwubakanye na Grace Kageme, niwe ushinzwe kugenzura amakuru (News Editor) atambuka kuri Radio Rwanda mu bihe binyuranye.
Uzumva kenshi umunyamakuru wasomye amakuru agira ati 'Aya makuru ahagarariwe na Ferdinand Uwimana'.
Akunze kumvikana cyane kuri Radio Rwanda mu makuru yo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, anatumira mu makuru ibyamamare mu ngeri zinyuranye bakaganira.
Uwimana anakora ikiganiro 'Isi ya None' cyibanda cyane ku makuru aba agezweho ashamikiye kuri Politiki, imibanire, ubuzima n'ibindi akifashisha abahanga muri byo bakabisesengura.
Ni mu gihe Grace Kageme barushinze, ari Umunyamakuru wa Isango Star umaze igihe kinini, aho azwi cyane mu kiganiro 'Isango Relax Time' akorana na Guterman Gutter, 'Business Time' n'ibindi. Uyu mugore niwe wandika akanayobora filime 'Behind Love'.
5.Benjamin Gicumbi na Umuhoza Delphine
Ku wa 20 Nyakanga 2019, nibwo Benjamin Gicumbi n'umukunzi we Umuhoza Delphine basezeranye imbere y'Imana muri Kiliziya Gatolika muri misa yabereye muri Lycée Notre Dame de Citeaux.
Aba bombi bakoranye igihe kinini kuri Radio/Tv10, aho Benjamin yakoraga mu biganiro by'imikino yogeza umupira. Ni mu gihe Umuhoza yakoraga mu biganiro bisanzwe birimo Prime 10 cyatambukaga kuri Tv10.
Baje kuva kuri Radio/Tv10 berekeza kuri B&B Fm-Umwezi bakorera muri iki gihe. Benjamin yakomeje mu biganiro bishamikiye ku mikino, Delphine akomeza mu biganiro bisanzwe.
Delphine yigeze kwandika abwira Benjamin ati 'Amaso yawe ntazigera ashoka amarira, amatwi yawe ntazigera yumva amagambo mabi kandi iminwa yawe ntizavuge amagambo mabi kugeza ku munsi wa nyuma."
6.Aime Ndayisenga na Nishimwe Rose
Rose Nishimwe yigize kubwira Isimbi Tv ko kimwe mu byatumye akunda Aime harimo ijwi ryiza no kuba avuga neza Igifaransa. Ati "Kandi byari mu bintu nshaka."
Aba bombi bakoze ubukwe ubwo Aime yari Umunyamakuru wa Radio/Tv10, ariko nyuma aza kubivamo atangira ubuzima busanzwe. Ni mu gihe Rose Nishimwe yakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo Royal Tv.
Muri iki gihe Rose Nishimwe akorera Umuyoboro wa TV yashinze yise 'Rose Tv Show'. Rose Nishimwe na Aime Ndayisenga bahuriye mu bukwe mu 2015, umubano w'abo ugenda waguka kuva ubwo kugeza ubwo barushinze.
Rose Nishimwe yavuze ko ahura na Aime Ndayisenga atari amuzi, kandi ko atari yakamubonye asoma amakuru kuri Televiziyo TV10.
Aime Ndayisenga nawe avuga ko atari yakabonye Rose Nishimwe asoma amakuru kuri Royal Tv.
7. Juliet Tumusiime na John Muhereza
Tumusiime Juliet ukora kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro 'RTV Sunday Live', yarushinze n'umunyamakuru mugenzi we, John Muhereza, ukora kuri televiziyo yo mu gihugu cya Kenya ariko ayikorera aba mu Rwanda. Banakoranye ku yahoze ari Royal Tv. Tariki 21 Kanama 2021 ni bwo aba bombi basezeranye imbere y'Imana.
Mu kiganiro yigeze kugirana na InyaRwanda.com, Tumusiime Juliet yatangaje ko hari ibintu byinshi yagendeyeho ajya kwemerera urukundo John Muhereza, ku isonga hakaba hari imico ye yamunyuze cyane.Â
Ati "Ibyatumye mubwira YES ni byinshi pe. Icya mbere ni ukubera imico ye, kabisa ku mico ni 100%. Icya kabiri aranyubaha kandi akanyumva cyane, ikindi yubaha Imana n'abantu. Gusa igikomeye ni uburyo ankundamo, uko byagenda kose n'aho namurakaza kuri we nza ku mwanya wa mbere, kandi agira umutima wihangana cyane".
8.Kubwimana Yvan na Uwase Gentille
Ku wa 22 Mata 2023, nibwo Kubwimana Yvan yarushinze n'umukunzi we Igiribambe Uwase Jeanne Gentille mu bukwe bwabereye i Kabgayi.
Yvan asanzwe akorera Radio Isango Star cyane cyane mu biganiro bishamikiye ku myidagaduro kuri Radio ndetse no kuri Televiziyo binyuze mu kiganiro 'Isango na Muzika'.
Uyu mugabo yanakoreye Radio Huguka mbere yo kwerekeza kuri Isango Star.
Igiribambe Uwase Jeanne Gentille warushinze na Kubwinama Yvan asanzwe ari Umunyamakuru Tv1 aho asoma amakuru mu bihe binyuranye. Uyu mugore nawe yakoreye Radio Huguka.
Kubwimana Yvan aherutse kubwira InyaRwanda ko yahuye na Igiribambe Uwase binyuze muri filime yabakoreye we na bagenzi be, kandi bize muri Kaminuza imwe.
AMAFOTO YA BENJAMIN N'UMUKUNZI WE DELPHINE
AMAFOTO YA ROSE NISHIMWE N'UMUKUNZI WE AIME
AMAFOTO YA UWIMANA FERDINAND N'UMUKUNZI WE GRACE
AMAFOTO YA MARTIN NYILIJABO N'UMUKUNZI WE ANNE
AMAFOTO YA JULIET TUMUSIME N'UMUGABO WE MUHEREZA
AMAFOTO Y'UBUKWE BWA MWANAFUNZI NA MAHORO
AMAFOTO Y'UBUKWE BWA NKUSI ARTHUR N'UMUGORE WE FIONA