Urutonde rwindirimbo ziri kuri Album ya Bwiz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni album agiye gushyira hanze nyuma y'imyaka ibiri atangiye umuziki afashwa na Kikac. Ndetse, ku wa 15 Nzeri 2023 azakora igitaramo cyo kumurika iyi album kizabera kuri Mundi Center, aho azifatanya n'abahanzi banyuranye.

Yari amaze igihe ayirarikiye abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange. Ubwo yari mu gitaramo 'Friends of Amstel' yatangaje bwa mbere izina ry'iyi album, avuga ko yayise 'My Dream (Inzozi zanjye)' kubera ko kugira album ari kimwe mu bintu yahoze yifuza mu buzima bwe.

Hari indirimbo zimwe yagaragaje kuri iyi album zisanzwe ziri hanze, ndetse n'izindi abantu bazaba bumvishe ku nshuro ya mbere.

Binateganyijwe ko azatangira gucururiza kuri internet iyi album mbere y'uko ayimurikira Abanyarwanda n'abandi.

Album ye iriho indirimbo nka 'Carry me', 'Mutima', 'Soja' yakoranye na Juno Kizigenza, 'Rudasumbwa', 'Painkiller', 'Mr Dj', 'Are u ok?', 'Tequielo' na Chriss Eazy, 'Amahitamo', 'Sexioty', 'Monitor' na Niyo Bosco, 'Do Me', 'No Body' na Double Jay ndetse na 'Niko Tam' yakoranye na Ray Signature na Allan Toniks.

Bwiza asanzwe afitanye indirimbo na Chriss Eazy bise 'Lolo'- Bivuze ko bamaze gukorana indirimbo ebyiri wongeyeho 'Tequielo' iri kuri album ya mbere.

Indirimbo 'Soja' yakoranye na Juno Kizigenza iri kuri album ye isanzwe iri kuri shene ye ya Youtube, kuko imaze amezi atanu isohotse.

Raymond Joseph Mugerwa [Ray Signature] uri kuri album ya Bwiza, ni umunya-Uganda w'umunyamuziki wabonye izuba ku wa 4 Kamena 1988.

Asanzwe ari Producer ukorera mu Mujyi wa Kampala. Kandi yagize uruhare mu kwandika no gutunganya indirimbo z'abahanzi bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba nka Irene Ntale, Rema Namakula, Juliana Kanyomozi, Fille, Allan Toniks n'abandi.

Mu 2008 nibwo yatangiye umuziki ari mu itsinda rya Big Tyme yaje kuvamo atangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga mu mwaka wa 2011. Yasohoye indirimbo zakunzwe nka Kasenyaku. Asanzwe afitanye indirimbo na Deejay Pius bise 'Too Bad'.

Allan Ampaire [Allan Toniks] uri kuri album ya Bwiza, nawe ni umunya-Uganda kavukire, usanzwe ari umwanditsi w'indirimbo, umucuranzi wa Gitari akaba na Producer.

Mu rugendo rw'umuziki we amaze gukorana n'abahanzi bakomeye nka Goodlyfe Crew, P Square, General Ozzy (Zambia), Proff (Kenya), Petersen Zagaze (Zambia), Urban Boyz, Gal Level (Namibia), Beenie Man, Genista, (Jamaica) Sean Kingston, Jidenna, Sean Paul, Roberto (Zambia), Stella Mwangi, Flavour n'abandi.

Toniks yatangiye gukora umuziki yiga muri Kaminuza, ari naho yakoreye indirimbo ye ya mbere yise 'Beera Nange'. Yubakiye umuziki we ku njya ya R&B.

Bwiza yatangaje indirimbo 14 ziri kuri album ye ya mbere n'abahanzi bakoranye
Bwiza yavuze ko iyi album yayise 'My Dream' kuko ari inzozi yahoze arota zo gukora umuziki no kugira album

Allan Toniks washyigikiye urugendo rw'umuziki wa Bwiza bagakorana indirimbo
Ray Signature uzwi mu ndirimbo nka 'Kibanda', 'Don't Break my Heart' uri kuri album ya Bwiza
Juno Kizigenza yakoranye indirimbo 'Soja' na Bwiza
Niyo Bosco yakoranye indirimbo 'Monitor' na Bwiza
Bwiza na Chriss Eazy bakoranye indirimbo ya kabiri izumvikana kuri iyi album

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DO ME' YA BWIZA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131699/urutonde-rwindirimbo-ziri-kuri-album-ya-bwiza-nabahanzi-yiyambaje-131699.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)