Usengimana Dany yatandukanye na Police FC, Manzi Thierry na Usengimana Faustin bahinduye amakipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'ikipe ya Police FC, Usengimana Dany yatandukanye n'ikipe yari amazemo imyaka ine mu bihe bitandukanye.

Nk'uko uyu mukinnyi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Usengimana Dany yanditse ashimira igihe yamaze muri iyi kipe ndetse anabifuriza ishya n'ihirwe muri uyu mwaka w'imikino iyi kipe yitegura.

Dany yanditse ati' imyaka ine idasanzwe n'ibitego 46, Mwarakoze cyane Police FC, kuva ku munsi wa mbere mungirira ikizere nzahora mbazirikana mwakoze byinshi.'

'Mwahinduye byinshi mubuzima bwanjye, Mwarakoze. Mbonereho no kubifuriza ishya nihirwe muntego zanyu'.

Dany atandukanye na Police FC nyuma yaho mu mwaka we wa mbere wa 2015-2016 yatsinze ibitego 16, 2016-2017 yatsinze 19, 2021-2022 atainda ibitego 5 naho mu mwaka we wa nyuma muri iyi kipe, ni ukuvuga umwaka wa 2022-2023 yatsinze ibitego 6.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nibwo hatangajwe ko myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Manzi Thierry wasoje amasezerano muri AS Kigali yerekeje muri Al Ahli Tripoli.

Uyu myugariro agiye muri Al Ahli yo muri Libye asanzemo Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro watangajwe nk'umukinnnyi wayo mu cyumweru hagati.

Aba bombi bageze muri Libye basanzeyo uwahoze ari Kapiteni w'ikipe g'igihugu,Amavubi ndetse n'andi makipe atandukanye yakiniye Haruna Niyonzima.

Undi wahinduye ikipe ni myugariro, Usengimana Faustin wakinaga muri Al-Hudood SC avuye muri Al Qasim zombi zo muri Iraq.

Faustin asinye muri iyi kipe nyuma yaho yari amaze umwaka w'imikino wa 2022-2023 muri iki gihugu kirimo gutera imbere muri ruhango ku mugabane wa Asia.

The post Usengimana Dany yatandukanye na Police FC, Manzi Thierry na Usengimana Faustin bahinduye amakipe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/usengimana-dany-yatandukanye-na-police-fc-manzi-thierry-na-usengimana-faustin-bahinduye-amakipe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=usengimana-dany-yatandukanye-na-police-fc-manzi-thierry-na-usengimana-faustin-bahinduye-amakipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)