Usengimana Faustin yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda, Usengimana Faustin yamaze gusinyira ikipe ya Al - Hudood SC na yo yo muri Iraq.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi ni nyuma yo gutandukana na Al Qasim yari asojemo amasezerano y'umwaka umwe muri Iraq kuko yayigezemo muri Nyakanga 2022.

Usengimana Faustin akaba yamaze gusinyira iyi kipe ya Al Hudood nayo ikina mu cyiciro cya mbere muri Iraq.

Faustin yageze muri Iraq muri 2022 avuye muri Police FC ya hano mu Rwanda, yanakiniye kandi Rayon Sports na APR FC amakipe y'amakeba. Uretse muri Iraq, yakinnye muri Kuwait no muri Zambia mu ikipe ya Buildcon.

Usengimana Faustin yasinyiye Al Hudood SC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/usengimana-faustin-yabonye-ikipe-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)