Ushobora gusimbura Luvumbu muri Rayon Sports ategerejwe i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri DR Congo ategerejwe i Kigali Kigali gusimbura mwene wabo, Heritier Nzinga Luvumbu bivugwa ko atazakomezanya n'iyi kipe.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira afasha ba rutahizamu, ategerejwe i Kigali ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2023 aho yanamaze gufata rutimikerere aza mu Rwanda.

Ifunga biteganyijwe ko nagera mu Rwanda azakora ikizami cy'ubuzima yagitsinda agahita asinya amasezerano y'imyaka ibiri.

Jonathan Ifunga Ifasso 2019-2022 yakiniraga Difaâ Hassan El Jadidi yo muri Maroc yahise asubira iwabo muri DR Congo gukinira AS Nyuki atatinzemo ahita ajya muri AS Simba de Kolwezi.

Ifasso bivugwa ko ashobora kuba aje gusimbura Heritier Nzinga Luvumbu bakomoka mu gihugu kimwe cyane ko bakina ku mwanya umwe (inyuma ya ba rutahizamu) bivugwa ko Luvumbu we atazakomezanya nayo umwaka utaha.

Bivugwa ko Ifasso yatanzweho miliyoni zirenga 20 z'amafaranga y'u Rwanda.

Aje muri Rayon Sports ahasanga abandi bakinnyi basinye nk'abagande babiri Charles Baale na Simon Tamale, umurundi Aruna Moussa Madjaliwa, umunya-Maroc, Youssef Rharb ndetse n'abanyarwanda 3; Serumogo Ali, Nsabimana Aimable na Bugingo Hakim.

Jonathan Ifunga Ifasso ategerejwe i Kigali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ushobora-gusimbura-luvumbu-muri-rayon-sports-ategerejwe-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)