Uwahoze ari Visi Perezida wa FDLR Straton Musoni yasoje amahugurwa yo gusubira mu buzima busanzwe atangaza byinshi kuri uwo mutwe w'iterabwoba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musoni Straton wabaye Visi Perezida wa FDLR yarangije amahugurwa y'amezi icyenda agenerwa abahoze ari abarwanyi mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe. Yageze mu Rwanda mu kwezi k'Ukwakira umwaka ushize yoherejwe n'igihugu cy'ubudage nyuma yo kurangiza igifungo yakatiwe hamwe n'uwahoze ari Perezida wa FDLR Ignace Murwanashyaka nyuma yo guhamwa n'ibyaha by'intambara byakozwe n'umutwe wa FDLR bari bayoboye.

Musoni yaganiriye n'itangazamakuru atangaza byinshi kuri uyu mutwe wa FDLR, aho ukura ubufasha, ndetse nibyo ateganya gukora nyuma yo gusubira mu buzima busanzwe. Musoni yagiye mu Budage mu mwaka wa 1986, jenoside yakorewe Abatutsi yabaye akiri muri icyo gihugu.

Musoni wari umuhanga mu byo gutunganya imijyi n'ibyaro dore ko yari amaze igihe abikora mu Budage nyuma yo kumara imyaka ine abyiga muri kaminuza yaho, ni umwe mu bari bayoboye ishingwa ry'uwo mutwe wari ufite igice gikora Politiki n'ikindi cy'Abarwanyi.

Uyu mugabo wavukiye i Masoro mu Karere ka Rulindo, akiga amashuri ye mu Iseminari ya Rwesero, yagiye kwiga mu Budage yishyurirwa na Leta, aho gutaha ngo yiture igihugu cye ahitamo kuyoboka inzira yo kugisenya.

Muri Nzeri 2015 nibwo Ignace Murwanashyaka wari Perezida wa FDLR na Straton Musoni wari umwungirije bakatiwe n'urukiko rwa Stuttgart gufungwa imyaka 13 n'umunani nk'uko bakurikirana.

Bahamwe n'ibyaha byo kuba baratanze amabwiriza yo kugaba ibitero mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru hagati ya 2008-2009.

Musoni arangije igihano yoherejwe mu Rwanda ndetse mu Ukwakira 2022 yerekezwa mu kigo cya Mutobo aho yamaze igihe ahabwa amasomo mboneragihugu agenewe abahoze ari abasirikare basubizwa mu buzima busanzwe.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bayiteguye bakayigiramo uruhare by'umwihariko abahoze ari abasirikare, bahungiye muri RDC, bategura umugambi wo kwisuganya ngo bagaruke guhekura igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Musoni yavuze ko batangiriye politiki mu ishyaka rya RDRR [ (Rassemblement pour le Retour des Refugiés et la Democratie au Rwanda]. Avuga ko ryari ikoraniro ryo gucyura impunzi no kugarura Demukarasi mu Rwanda.

Ati 'Nyuma ya Jenoside mbonye cyane cyane ibyari bimaze kuba mu Rwanda ndavuga nti 'reka nanjye ndebe ko hari icyo nakora, numvaga ko ari ibibazo bya politiki. Ndi umwe mu bashinze FDLR nza no kuba Visi Perezida wayo.'

Laurent Kabila yarabashutse

Umugambi bari bafite ubwo batangizaga RDRR, wabananiye kuwugeraho bahitamo gushinga FDLR, ndetse uyu mutwe uza gushyirwa ku rutonde rw'iyitwaje intwaro kandi ikora iterabwoba.

Musoni avuga ko nk'umwe mu batangije FDLR, umugambi bari bafite wari uwo kurwana na FPR Inkotanyi yari imaze kubatsinda, bakisubiza ubutegetsi mu Rwanda.

Ati 'Twari tuzi, niko twashakaga […] mu gutangira icyari kigamijwe kuko yatangijwe cyane cyane n'abasirikari bahoze mu ngabo za EX-FAR, za Guverinoma ya Habyarimana byumvikane neza ko bari abasirikari bumvaga ko kugaruka mu gihugu ari ugukoresha intwaro.'

Muri iyo myaka, ubwo FDLR yatangiraga, uwari Perezida wa RDC, Laurent Desire Kabila yari yarijeje abo basirikari ba EX-FAR, ko azabafasha kuza mu Rwanda bagahirika ubutegetsi.

Aba EX-FAR bafashije Laurent D. Kabila kurwanya imitwe yari imumereye nabi irimo uwa RCD, nawe abasezeranya ko azabafasha gutera u Rwanda bagahirika ubutegetsi.

Ati 'Nawe yabasezeranyije ko yabafata gufata u Rwanda ariko byageze aho nawe adashoboye kwikiza abamurwanyaga barimo za RCD [Rassemblement Congolais pour la Démocratie], ku buryo byamusabye kuganira nabo, barambika intwaro hasi bavangwa mu gisirikare cya FARDC.'

'Niho FDLR yahereye ivuka, na Muzehe Laurent Desire Kabira aravuga ati namwe nimushyireho ishyaka rya politiki, ibyo kurwana mubireke noneho iryo shyaka rizajye gushyikirana na Guverinoma y'i Kigali n'izo ngabo zanyu zinjire mu ngabo z'u Rwanda.'

Musoni avuga ko igihe cyageze umugambi wabo urapfuba, noneho bashaka uko bashyira igitutu kuri FPR Inkotanyi kugira ngo yemere ibiganiro.

Ati 'Abatarashoboye gutaha ntabwo bavugaga ko byanze bikunze bazakoresha intwaro ngo batahe, bibwiraga ko bazakoresha politiki, bagashyira igitutu kuri Guverinoma y'u Rwanda kugeza yemeye ibiganiro, ibyo bashaka bikagerwaho aribyo byo kuza mu gihugu bagashyiraho umutwe wa politiki n'ingabo zikajya mu zindi noneho n'umutwe wa politiki ukazahatana mu mashyaka nk'uko bibaho muri demukarasi ahari amashyaka menshi, bakazatsinda bagategeka igihugu , batsindwa bakajya muri opozisiyo.''

FDLR ivana he intwaro?

Ubusanzwe FDLR irimo ibice bibiri, ahari igikora politiki ndetse n'ikindi cy'abarwanyi aricyo cyitwa FDLR/FOCA [Forces combattantes Abacunguzi].

Abenshi muri abo barwanyi ni abahoze mu gisirikare cya Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, aho nyuma yo gutsindwa urugamba bahise berekeza mu mashyamba ya Congo.

Musoni yavuze ko intwaro bahunganye, ndetse n'izo bakuye mu gisirikare cya Leta ya Laurent Kabila, ubwo bayifashaga kurwanya umutwe wa RCD arizo batangiriyeho ariko nyuma bakaba bagenda babona ibindi bikoresho bakura mu mitwe yitwaje intwaro n'izo bagura muri FARDC.

Ati 'Bahoze mu gisirikari cya FARDC bafite intwaro, bafite n'imishahara barahembwaga […] izo ntwaro ntabwo bigeze bazisubiza mu ngabo za Congo, barazigumanye. Hari n'izindi bari batorokanye bavuye mu Rwanda.'

Musoni avuga ko imikoranire ya FARDC na FDLR yahoze ari gatebe gatoki, ahanini banywana iyo leta ya Congo ishaka gukoresha uwo mutwe aho nk'ubu uyu mutwe ariwo wifashishwa mu kurwanya M23.

Ati 'Ubu rero ni ukuvuga ko aba FDLR ariyo FOCA, muri iki gihe bafatanya cyangwa bose bafasha Ingabo za Congo kurwanya M23.'

Yasabye aba barwanyi ko ibihe by'intambara byarangiye kuko mu Rwanda ari amahoro, kandi u Rwanda rukeneye kuyagumana.

Ati 'Nabo rero bagire ibyo bamarira abaturage cyane cyane abatuye igihugu, ntabwo bakeneye intambara, iby'intambara yagejeje ku Rwanda turabizi.'

The post Uwahoze ari Visi Perezida wa FDLR Straton Musoni yasoje amahugurwa yo gusubira mu buzima busanzwe atangaza byinshi kuri uwo mutwe w'iterabwoba appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/uwahoze-ari-visi-perezida-wa-fdlr-straton-musoni-yasoje-amahugurwa-yo-gusubira-mu-buzima-busanzwe-atangaza-byinshi-kuri-uwo-mutwe-witerabwoba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uwahoze-ari-visi-perezida-wa-fdlr-straton-musoni-yasoje-amahugurwa-yo-gusubira-mu-buzima-busanzwe-atangaza-byinshi-kuri-uwo-mutwe-witerabwoba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)