Uwamaze imyaka 14 mu bitaro yatunguranye: Isi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 02 Nyakanga 2023 mu Karere ka Bugesera habereye isiganwa ngarukamwaka ariko ribaye ku nshuro ya mbere kuva icyorezo cya COVID19 cyarangira.

Rikaba ryatangiye ku isaha ya saa mbiri ahatangiye hahaguruka ababigize umwuga mu kwirukanka mu bilometero 20, bakurikwe n'abasiganwa ku magare mu bilometero 40.

Haje guhaguruka kandi abirukanka mu buryo bwo kwishimisha ibintu byahawe inyito kuri ubu yo gusiganwa haharanirwa kugira isuku inoze no kurwanya ibiyobyabwenge aba bakaba birukanse ibilometero 5.

Mu gihe aba kandi bakurikiwe n'abasiganwa bafite ubumuga babakoresha amagare azwiho gufasha abafite ubumuga bw'ingingo.

Hakaza kandi abangavu n'ingimbi birukanse ibilometero 8 nyuma y'amarushanwa hakaba hakurikiyeho gahunda yo gutanga ibihembo ku bitabiye iri siganwa byatanzwe n'abafatanyabikorwa banyuranye b'Akarere ka Bugesera.

Mu ijambo ry'ikaze ryinjiza abitabiye mu gikorwa cyo gutanga ibihembo,Meya Mutabazi Richard yongeye gusobanura impamvu y'isiganwa rya 20Km de Bugesera.

Meya Mutabazi ati'Ni isiganwa dukora twizihiza kwibohora kandi tugirango tunatange ubutumwa ubu gahunda twihaye ikaba ari iyi suku n'isukura ariko tunarwanya ibiyobyabwenge.'

Muri 5Km Ntikwigize Jean Louis na Kanyange Emelyne nibo banikiye abandi bahawe ibihembo birimo ibikoresho by'ishuri, amavuta yo kurya byatanzwe na Water Aids

Amagare abana bato cyane Hirwa Eddy Frank na Uwamahoro Sheilla nibo bahize abandi bahembwe amazi ya Jibu ari mu macupa bazajya banatwaramo amazi mu bihe by'imyitozo.

Abafite ubumuga bahize bandi bagashyikirizwa ibihembo birimo amazi ya Jibu hamwe ni bahasha kuri buri umwe uhereye ku mwanya wa 6 Ngirimpuhwe Regis ibihumbi 30Frw.

Hakaza umwanya wa 5 Byumvuhore Celestin ibihumbi 40Frw, umwanya wa  4 Dusengimana Jean Luc ibihumbi 50Frw, umwanya wa 3 Kayigamba ibihumbi 60Frw, umwanya wa 2 Ndayishimiye Ernest ibihumbi 70Frw n'umwanya wa mbere Hakizimana Emmanuel ibihumbi 80Frw bose kandi bagiye bambikwa imidali.

Hagati aho hasozwa gutangwa ibihembo ku bafite ubumuga hahembwe uwagize impanuka atwaye igare akamara imyaka 4 arwajwe n'umuryango nyuma akazagukomeza gukurikiranwa n'ibitaro indi myaka 10.

Uri mu bitabiye isiganwa anambaye sonde kuko atarabasha gukira neza uwo akaba ari uwitwa Ntampahungiro Claude yagenewe igare ry'abafite bumuga na Water Aids.

Abasiganwe mu cyiciro cy'ingimbi n'abangavu muri 8Km mu bagabo umwanya wa 6 Manzi Jules Cesar yahawe ibihumbi 30Frw,umwanya wa 5 Mbonyumukiza Patrick Ibihumbi 40Frw, umwanya wa 4 Manishimwe Jean Baptitse ibihumbi 60Frw, umwanya wa 3 Ntivuguruzwa Emmanuel Ibihumbi 70Frw.

Hari kandi  umwanya wa 2 Ntigurirwa Aman ibihumbi 80Frw kimwe n'umwanya wa 1 Twizerimana Claude Ibihumbi 100Frw bose kandi bagiye bongererwaho ibihembo byatanzwe na Jibu birimo amazi kuwa mbere hajyaho icupa rya gaz y'ibilo bitandatu.

Abagore mu magare mu ibilometero 40 uhereye ku mwanya wa Gatandatu bagiye bagenerwa ibihembo bitandukanye birimo n'ibahasha umwanywa wa 6 Tuyishimire Sandrine ibihumbi 40Frw, umwanya wa 5 Mutimucyeye Saidati ibihumbi 50Frw, umwanya 4 Maniranzi Rose ibihumbi 60Frw, umwanya wa 3 Nyambere Grace ibihumbi 80Frw.

Hakaza Uwimbabazi Liliane wahawe ibihumbi 100Frw n'icupa rya gaz rya 6Kg kimwe n'Umunezero Emelyne wahawe igare ryatanzwe na Water Aids, ibihumbi 130Frw n'icupa rya gaz 6Kg.

Abagabo  mu magare mu bilometero 40 bagendaga bahabwa ibihembo birimo umwanya wa 6 Niyibizi Olivier ibihumbi 50Frw, umwanya wa 5 Cyiza Pacifique ibihumbi 60Frw, umwanya wa 4 Nizeyimana ibihumbi  Eric 70Frw, umwanya wa 3 Twizere Furaha ibihumbi 80Frw.

Kimwe n'umwanya wa 2 Ndayishimiye Eli ibihumbi 100Frw hamwe Gaz y'ibilo 6 n'Icupa ry'amazi, umwanya wa 1 Manirumva Elissa ibihumbi 130rw wongeyeho icupa rya Gaz ry'ibilo 6 n'icupa ry'amazi.

Ibilometero 20 ari nabyo byari bihatse hahembwe batandatu bayobowe na

Uwizeyimana Gentille wabaye uwa kabiri wahawe ibihumbi 150Frw na Musabyeyezu Adeline 200Frw wahawe ibihumbi 200Frw kimwe n'abandi bose banambitswe imidali.

Mbere y'uko hahembwa abo muri kilometero 20 ,Gasore Serge watangije iri rushanwa yashimiye abafatanyabikorwa bose arangije anagaruka gato ku mavu n'amavuko ya 20Km de Bugesera.

Gasore ati'Hashize imyaka 8 dutangiye tujya gutangira hari ku gahanda k'amabuye ka Ntarama bitangira ari iby'abana tuza gusanga ari irushanwa rigomba kwaguka.'

Yongeraho ati:'Twegereye ubuyobozi bw'Akarere baratwemerera buri mwaka rigenda ritera intambwe hazamo abaterankunga.'

 Yafashe umwanya kandi ashimira  Madamu Jeannette Kagame.

Abwira Uwaje ahagaraiye Unity Club ati'Mudushimire nyakubahwa First Lady kubera ko ibi byose kugirango tubikore, ni we tubikesha hamwe n'inama muduha.'

Icyiciro cy'abagabo birukanse 20Km hahembwe batandatu bayobowe na Dushimirimana Gilbert wahawe ibihembo birimo ibihumbi 100Frw, Nsabimana Jean Claude wahawe ibirimo ibihumbi 150Frw na Mutabazi Emmanuel wahawe ibihembo birimo ibihumbi 200Frw.

Iki gikorwa kikaba cyitabiwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba akaba ari na we wari Umushyitsi Mukuru muri iri siganwa.

Mu gusoza hamuritswe umwamabaro mushya w'ikipe y'amagare y'abagore  uriho ibirango by'Akarere, Jibu, Israel Premier Tech n'abandi baterankunga bayo batandukanye.

Nyuma y'iki gikorwa kandi mu Karere ka Bugesera harabera ihuriro ry'urubyiruko rugera ku 1000 ruturutse mu mirenge itandukanye y'ako hanabe igitaramo cyagutse byose mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibora hanasozwa iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Bugesera bahawe icyemezo cy'ishimwe kubera uruhare rukomeye bagira mu iterambere ryako.Habaye umwanya wo gusura bimwe mu bikorwa bimaze iminsi bimurikwa by'abikorera mu Karere ka BugeseraAkanyamuneza kari kose yaba ku bato n'abakuruAbantu berekanye impano zabo abandi baboneraho umwanya wo gukora siporo mu buryo bwagutseMeya w'Akarere ka Bugesera yashimangiye ko siporo ari ururimi rwiza rwo kunyuzamo ubutumwaYaba mu bagore no mu bagabo hagiye hitabira n'abasanzwe barabigize umwuga mu kwirukanka bafite n'amakipe azwi nka APR, Police ni izindiAkanyamuneza kari kose ku bagiye begukana ibihembo muri 20Km de Bugesera Byari ibyishimo kuri buri umwe intero ari 'Race to Restore'Jibu ni umwe mu baterankunga bakomeye b'Akerere ka Bugesera by'umwihariko n'umuterankunga w'iri siganwa n'ikipe y'amagare y'abagore yaka Karere

AMAFOTO: BUGESERA DISTRICT TWITTER

 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131342/uwamaze-imyaka-14-mu-bitaro-yatunguranye-isiganwa-rya-20km-de-bugesera-2023-ryari-nkubukwe-131342.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)