"Uziko Chr yari abizi ko agiye gupfa" Assia adashidikanya avuze impamvu ishimangira ko umugabo we ajya gupfa yari abizi, no ku mugabo benshi bise umushinyaguzi umaze iminsi avuga ko yari umuvandimwe wa Pst Theogene - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Uziko Chr yari abizi ko agiye gupfa' Assia adashidikanya avuze impamvu ishimangira ko umugabo we ajya gupfa yari abizi, no ku mugabo benshi bise umushinyaguzi umaze iminsi avuga ko yari umuvandimwe wa Pst Theogene

Uwanyana Assia wari madam wa nyakwigendera Pst Theogene akomeje kugaragaza ko nubwo umugabo we yigendeye gusa yagerageje ku byakira ndetse umurebeye inyuma uyu mubyeyi arakomeye.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV Uwanyana Assia yakomoje ku kintu abantu benshi batari bazi ndetse bakunze gushidikanya ho, ko Pst Theogene ajya gupfa yari abizi kuko umugore we Uwanyana Assia yavuze ko yaroteye umugabo we ko yapfuye ndetse akabimubwira gusa umugabo we ntiyatungurwa.

Benshi bashenguwe n'urupfu rwa Pst Theogene Gusa na none batewe intimba n'umugabo bise umushinyaguzi ukomeje kugenda yiyitirira ko ari umuvandimwe wa Pst Theogene kandi mu byukuri siko kuri dore ko n'umugore wa nyakwigendera atari azi uyu wiyita umuvandimwe.

Assia akomoza ku kibazo cyuyu wiyita umuvandimwe yavuze ko ntacyo byamara kwihakana umuntu ngo kuko mu bantu barenga 29 Pst Theogene yafashaga ntago yari gusiga uwo bafitanye isano inyuma kandi na we yarashakaga umuryango.

Mu buryo bweruye iby'uyu mugabo Assia yabiteye utwatsi.

Naho Ubwo Assia yabazwaga impamvu ubu akomeye yavuze ko ari ukubera ko abizi neza ko umugabo we yagiye ahantu heza kuko yizeye ko ibikorwa byiza yakoze akiri mu isi byamuherekeje.

Reba video hasi.. 



Source : https://yegob.rw/uziko-chr-yari-abizi-ko-agiye-gupfa-assia-adashidikanya-avuze-impamvu-ishimangira-ko-umugabo-we-ajya-gupfa-yari-abizi-no-ku-mugabo-benshi-bise-umushinyaguzi-umaze-iminsi-avuga-ko-yari-umuvandimwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)