Wirusenya! Ibintu 5 abantu bakora bigasenya ingo z'abandi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ingo nyinshi hano hanze zitabanye neza kubera ibintu bitandukanye. Amakimbirane mu muryango hari aho aterwa n'inshuti mbi z'umuryango usanga aho kubagira inama nzima, ahubwo ugasanga nizo ziri kurusenya.

Ibintu 5 abantu bakora bigasenya ingo z'abandi ni ibi bikurikira:

1. Gutanga raporo

Hari igihe ubona umugabo cyangwa umugabo w'abandi ari kumwe n'undi muntu (wenda umugabo yasokanye inkumi, cq umugore yasokanye n'umusore), burya sibyiza kwihutira kubibwira uwo bashakanye kuko bishobora kuba intandaro yo gutandukana.

Icyiza ni uko washaka umwanya ukaganiriza uwo uri guca undi inyuma, ukumva ikibimutera ukaba wamugira inama, ukamwereka ingaruka mbi zabyo, bitagobye ko wihutira kubibwira uwo bashakanye.

2. Kuvuga ibitagenda neza ku mugore cyangwa umugabo w'abandi 

Burya sibyiza kuvuga ibibi umugabo cyangwa umugore w'abandi, ukabibwira uwo bashakanye, bituma uwo ubibwira nawe ahita ashobora kubona ko ibyo umubwira ari bibi koko kandi ubwe atari yarigeze abibona.

Urugero: Ukabwira umugabo ngo umugore we abyibushye nabi, ntiyambara ngo aberwe. Ibyo bishobora gutuma umugabo wari utabibona nk'ikibazo atangira kubibo ko ari bibi, bityo bigatangiza amakimbira mu muryango.

3. Kwibutsa umuntu ibibi by'uwo bashakanye

Urugero: Niba yarabyaye umwana hanze, ukabwira uwo bashakanye ati 'Ese uriya mwana umurera ute?' nyamara wenda yari amaze gukira icyo gikomere, yarabyakiriye, ariko ugasanga uzuye akaboze.

Cyangwa se ukamwibutsa ibibi uwo bashakanye yakoze, ubundi akamubwira uti 'Ese wamubabariye ute?', ibyo sibyiza.

4. Gusaba umuntu gukora ikidakwiriye

Umugabo cyangwa umugore ufite inshoreke(undi muntu bakundana ku ruhande) ugasanga iyo nshoreke ibwiye uwo wubatse ngo 'Watandukanye n'umugabo cq umugore wewe tukibanira!'

Cyangwase hakagira umugira inama yo gukubita umugore cq umugabo we, ngo aze kureba uko aza kubyakira. Ibyo bituma umwiryane utangira mu muryango.

5. Kumugira inama mbi

Hari igihe umuntu aza kukugisha inama zijyanye n'ibyo mu rugo rwe, ntumutege amatwi bihagijje, ntiwumve uko we abitekereza, ahubwo ukihutira kumubwira uko ubitekereza. Nyamara biba byiza umuteze amatwi bihagije maze mugafatanya gushaka igisubizo.



Source : https://yegob.rw/wirusenya-ibintu-5-abantu-bakora-bigasenya-ingo-zabandi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)