Ni ku nshuro ya gatatu uyu musore agiye gutaramira i Kigali. Muri Nzeri 2022, nibwo Anne Kansiime yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ni nyuma y'imyaka itanu yari ishize abanyarwanda bamunyotewe.
Ubwo yazaga i Kigali, yaje ari kumwe n'abarimo Dr Hilary Okello. Ari ku kibuga cy'indege ndetse no mu gitaramo, Kansiime yavuze ko yishimiye kugaragariza Abanyarwanda impano ya Dr Hilary Okello mu bijyanye no gutera urwenya.
Uyu musore ntiyazuyaje kuko mu gihe cy'iminota 15', abitabiriye iki gitaramo bari batangiye kunyurwa n'ubuhanga bwe.
Yasubiye muri Uganda, nyuma ku wa 9 Werurwe 2023 atumirwa gususurutsa abakunzi b'uruhererekane rw'ibitaramo bizwi nka 'Gen- Z Comedy' bibera kuri Mundi Center.
Nyuma, ku wa 21 Werurwe 2023 yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko ari umuhamya w'uko abanyarwanda bakunda urwenya. Ati 'Abanyarwanda bakunda 'Stand-up Comedy'. Naba umuhamya wabyo.'
Dr. Hilary Okello yabaye umunyamakuru muri Uganda, kandi ni umwe mu banyarwenya batanga icyizere muri iki gihe.
Arazwi cyane mu gutera urwenya agaruka ku buzima bwe, ku muryango we n'ibindi. Hilary azi neza ko inkuru nziza iryoshya ibiganiro ari nayo mpamvu yibanda ku nkuru zizwi n'izitazwi ariko akagerageza kubihuriza hamwe.
Hilary yigeze kuvuga ko yatangiye gutera urwenya ubwo yari mu mashuri yisumbuye, kandi ko yari mu ikipe y'abanyeshuri yasomaga amakuru buri wa Gatanu.
Kuri iyi nshuro yatumiwe muri Seka Live mu gitaramo azahuriramo na bagenzi be kizaba ku wa 30 Nyakanga 2023 kizabera muri Camp Kigali.
Iki gitaramo kigiye kuba nyuma ya Seka Live yahereje Kamena 2023 yarimo Teacher Mpamire wo muri Uganda na Daliso wo mu Bwongereza.Â
Dr Hilary Okello aheruka i Kigali, aho yatembagaje abantu mu gitaramo cya 'Gen-z ComedyÂ
Dr Hilary yibanda ku nkuru z'ubuzima bwa buri munsi bituma abantu benshi bamukunda
Ku wa 25 Nzeri 2022, Hillary yataramiye ku nshuro ye ya mbere i Kigali abifashijwemo na Anne KansiimeÂAnne Kansiime yavuze ko yishimiye kumurika impano ya Dr HilaryÂ
Iki gitaramo cya Seka Live kizaba ku wa 30 Nyakanga 2023 muri Camp Kigali