Yamananutsi nk'indege z'intambara! Umuhanzi Rema yatunguwe n'ukuntu mukuruwe yamanutse kurubyiniro aje kumutera ingabo mu bitugu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Davido yatunguranye aza ku rubyiniro aho Rema yarimo kuririmba mu bitaramo ari gukorera muri USA.

Divine Ikubor amazina nyakuri ya Rema umuhanzi uhagaze neza mu njyana ya Afrobeats mu gihugu cya Nigeria muri ibi bihe, arimo gukorera ibitamo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho mu mpera z'icyumweru ubwo yari ku rubyiniro yabonye mukuru we mu njyana ya Afrobeats banaturuka mu gihugu kimwe Davido amusanga ku rubyiniro amufasha kuririmba.

Rema wari wakoreye igitaramo muri Houston, muri Leta Texas, akaba yarashimishije imbaga, aho abafana bamuteye utwenda tw'imbere two hejuru kugera nawe yiyemeje gutora kamwe muri utwo asanga handitseho nimero ya terefone ya nyira yo, maze avuga ko agira isuku ndetse yiyemeza no kuzamuhamagara.



Source : https://yegob.rw/yamananutsi-nkindege-zintambara-umuhanzi-rema-yatunguwe-nukuntu-mukuruwe-yamanutse-kurubyiniro-aje-kumutera-ingabo-mu-bitugu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)