Yamen Zelfani yamenyesheje ubuyobozi bwa Rayon Sports abakinnyi 3 ashaka nyuma yo guterwa gapapu na Police FC - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yamen Zelfani yamenyesheje ubuyobozi bwa Rayon Sports abakinnyi 3 ashaka nyuma yo guterwa gapapu na Police FC

Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports Yamen Zelfani yamenyesheje ubuyobozi bwa Rayon Sports abakinnyi 3 yifuza nyuma yo kubona abo afite hari ibyo batamuhereza.

Ku munsi w'ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ariko ikina umukino wa gishuti n'ikipe yitwa Brothers FC y'abakinnyi bakanyujijeho bayitsinda ibitego 9-0.

Yamen Zelfani mu myitozo amaze iminsi akoresha abona ikipe ya Rayon Sports ikomeye ariko hari abakinnyi ibura kugirango ikomere kurusha uko benshi bayiteze muri Shampiyona y'uyu mwaka ugiye kuza sezo 2023/2024.

Uyu mutoza amakuru twamenye ni uko yamenyesheje ubuyobozi bwa Rayon Sports ko yifuza umukinnyi ukina neza mu mutima w'ubwugarizi, agashaka umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko ajyana imipira imbere nka nimero 8 ndetse n'umukinnyi ukina nka rutahizamu nimero 9.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamereye ko buzabamuha ndetse hari n'ibiganiro byatangiye kubakinnyi bakomeye bazaba baturutse hanze y'u Rwanda. Uwavugwaga yari Bigirimana Abedi ubu akaba yamaze kugurwa na Police FC ariko ibiganiro n'abandi bivugwa ko bigeze kure.

 

 



Source : https://yegob.rw/yamen-zelfani-yamenyesheje-ubuyobozi-bwa-rayon-sports-abakinnyi-3-ashaka-nyuma-yo-guterwa-gapapu-na-police-fc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)