Yampano arifuza ko inzozi zo gukorana na Bruc... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uworizagwira Florien umaze kumenyekana ku kazina ka Yampano, mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa Instagram yasabye ababa hafi ya Bruce Melodie barimo Coach Gael kumufasha bakamumusabira gusubiranamo iyi ndirimbo iri kumwubakira izina.


Yampano arifuza ko inzozi ze zo gukorana indirimbo na Bruce Melodie zaba impamo

Yagize ati 'Bitewe n'ukuntu iyi ndirimbo 'Ndikwikubita' irenze, abantu baba hafi y'Umwami Bruce Melodie ndagira ngo bamunsabire ko twayisubiranamo. Maze tugatigisa utubyiniro tw'i Kigali.'

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Yampano yavuze ko impamvu yasabye Bruce Melodie ko basubiranamo iriya ndirimbo, ari uko asanzwe ari umufana we kuva kera ndetse ko amufata nk'Umunyabigwi mu muziki nyarwanda.

Yagize ati 'Nuko ari umunyabigwi kandi ndi umufana we kuva kera ikindi, indirimbo nakoze mbona ari we wayigwamo neza nk'uko mbyifuza. Ni abanyamugisha baba bahuriye mu ndirimbo imwe.'

Yampano avuga ko abona hari byinshi yigira kuri Bruce Melodie kandi ko yibonamo munyakazi w'ejo hazaza mu muziki nyarwanda.

Ati 'Iyo ndebye mu kibuga n'uko nifuza gukora mbona nanjye ndi munyakazi w'ejo hazaza kandi mfite byinshi mba mbona duhuje.'


Yampano yiyumva nka munyakazi w'ejo hazaza

Yampano ni umwe mu bahanzi bari kwigaragaza mu muziki nyarwanda, aho amaze kumenyakana binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Uwo rizagwira', 'Ndikwikubita', 'Inzira' yakoranye na Yvanny Mpano n'izindi.

REBA INDIRIMBO "NDI KWIKUBITA" YA YAMPANO




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131520/yampano-arifuza-ko-inzozi-zo-gukorana-na-bruce-melodie-ziba-impamo-131520.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)