Yari agiye kujya mu gisirikare, uko yazinutsw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urugendo rw'imyaka irenga 18 ishize ari mu muziki iherekejwe n'urugo n'inshingano z'akazi ka buri munsi, bisobanuye ikintu gikomeye kuri we.

Ibi bituma hari umubare munini umufata nk'icyitegererezo biturutse ku buryo yabafashije gukurikira inzozi zabo, kandi buri kintu akigenera umwanya wacyo.

Buri kintu cyose yekerejeho amaboko agikora agikunze kandi akagishyiraho umutima. Biri mu bituma ajya muri studio agasohokana indirimbo. Yafata igihe cyo kwandika ibitabo nabyo akabiha umwanya uhagije kugeza birangiye.

Ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023, yaganirizaga abiganjemo urubyiruko rurenga 300 bitabiriye igikorwa gishamikiye ku kiganiro 'Ijambo ryahindura ubuzima Summit' gikorwa na Dashim, Tom Close yavuze ko kugera ku ntego zawe ndetse n'inzozi bisaba kutiyumvamo igitutu cyangwa ko hari uwo muhanganye.

Ati 'Icya mbere wowe wabasha gukora kugirango ugera ku ntego zawe , ni ukumva ko wowe udafite 'pressure' yo kuzigeraho, kubera ko icyawe ntaho kijya.'

Uyu muganga yavuze ko ubuzima buri wese anyuramo ari nka filime, bityo agize uwo abubwira yaba inkuru nziza buri wese yakwishimira kureba.

Ni aha ahera avuga ko buri wese ahora afite ibyifuzo by'ibyo ashaka kugeraho, ari nayo mpamvu ugomba guhora witeguye kugirango utazatungurwa igihe bya bintu warotaga uzaba ubigezeho.

Tom avuga ko uramutse ubonye ibyo wifuza mu gihe gito ugereranyije n'igihe wumvaga uzaba ubigezeho utamara imyaka itanu ukiri muzima.

Yavuze ko kugera ku nzozi zawe bisaba gukoresha neza ubwonko bwawe kuko iyo ubukoresha burakura.

Ibi abihuza n'imitekerereze y'umuntu ukora siporo, kuko umubiri we ugenda wiyubaka uko bucyeye n'uko bwije, ngo ni nako bigenda bigenda ku muntu ukoresha  ubwonko bwe.

Tom Close avuga ko nta muntu ukwiye kubaho mu buzima bw'abandi, kuko kuba ukiriho bisobanuye ko hari umugambi Imana igufiteho. Ati "Umuntu mwiza wo kwigereranya nawe ni wowe ubwawe."

Tom Close avuga ko iyo umuntu akiri muto no kwiga birashoboka, kandi ko 'Depression' ari uburwayi nubwo Abanyafurika batabwemera.

Tom yavuze ko hari umuntu wigeze kuvuga ko icya mbere gikomeye ku Isi ari ishyari kubera ko ishyari ari inkomoko y'ibindi bintu byose. Ati "Ibintu byinshi biboheye ku ishyari."

Gushaka kugera ku nzozi vuba, imvano yo kutuzuza inshingano neza

Tom Close yavuze ko kwihuta mu rugendo rugana ku nzozi, biri mu bituma bamwe bahabwa akazi cyangwa se inshingano ugasanga bakoze ibidakwiye birimo no kwiba kugirango basingire inzozi zabo mu gihe gito.

Yavuze ati  "Cyane cyane reka mbwire abantu bakiri n'urubyiruko, impamvu bazagushyira mu kazi runaka ukiba ni uko uhita ushaka kugera ku nzozi zawe mu gihe gito. Mbese ni nko kubona amahirwe wumva ko utarotaga kugira kandi utazigera wongera kugira."

Tom avuga ko ibi ntaho bitaniye n'umuntu usaba inguzanyo muri Banki kugirango abashe kugera ku nzozi ze.

Yizera ko buri wese afite ambasade y'Imana muri we, kandi birashoboka kubwira Imana ko igihe kitaragera cyo kugutrwa.

Imyambarire ye itandukanye n'iy'abandi bahanzi

Tom avuga ko abafana ba mbere agira ari abana be. Muri iki gihe ngo umukobwa we w'imfura akunze indirimbo uyu muhanzi atarashyira hanze.

Avuga ko imibanire n'abana be ariyo ituma ahanga indirimbo abasha kumva ari kumwe nabo. Akavuga ko ubuhanzi bugizwe na 30% n'aho 70% ikajyana n'ibindi bigize ubwo buhanzi.

We avuga ko buri wese agira ibyo akunda kandi akisanisha nabyo kugirango agire aho agera, biri mu mpamvu zituma agaragara uko agaragara. Ati 'Njyewe rero icyo mpa agaciro ni ikiva mu muhanzi.

Uko yazinutswe inzoga

Tom Close yavuze ko atigeze anywa inzoga kubera ko yasanze 'zibiha'.  Yatanze urugero avuga ko ubwo yari muto we na Mukuru we bigeza gusaba umubyeyi wabo kubagurira inzoga ya Primus, maze basomyeho bumva birarura, baracira.

Ngo Nyina yikojeje hanze azana inkoni arabakubita biratinda. Ati 'Mukuru wanjye yigeze gusaba inzoga, asaba Mama ngo atugurire Primus, Mama arayitugurira, dusomye twumva birabishye. Atuma inkoni, Primus twayinyweye iminsi ibiri, Twarayiraje tuyikomerezaho mu gitondo…'

Avuga ko kuva icyo gihe yahise azinukwa inzoga, ku buryo n'umwanya yafata yicaye mu kabiri awufata nk'umwanya uri gupfa ubusa'.

Ati 'Nahise numva ari cyo kintu cya mbere kibiha ku Isi...Nasanze umwanya wanjye wose ngomba kuwubyaza umusaruro, hanyuma umwanya namara nicaye mu kabiri mbifata nk'uri gupfa ubusa."

Tom Close avuga ko nta mpamvu yo kunywa ikintu kimubihiye, kandi ugasanga nyuma yo kunywa inzoga arafata ikindi gihe cyo kunyura mu bihe bituma agaruka mu buzima busanzwe.


Inzozi ze zari ukuba umuganga, ariko habuze gato ngo ajye mu gisirikare

Muri iki kiganiro cyabereye kuri Hill Top Hotel, Tom Close yavuze ko yakuranye inzozi zo kuba umuganga bitewe n'ubuzima yabanyemo n'umubyeyi we (Nyina), kuko yamubereye umubyeyi w'icyitegererezo, binatuma muri we asaba Imana kuzamuha abana b'abakobwa.

Uyu mugabo avuga ko Nyina yitabye Imana afite imyaka itandatu. Kandi ko mu buzima bwe yanagize amahirwe yo kubana na Sekuru wamwigishije byinshi mu buzima bwe. 

Yavuze ko ubwo yari asoje amashuri yisumbuye yashatse kujya ku ishuri ryo ku Nyundo, ndetse ko ubwo yari asoje amashuri yisumbuye mbere yo kujya muri Kaminuza yabonye amahirwe yo kujya mu gisirikare. Ati "Ni nk'uko nsoje 'secondaire' mbere yo kujya i Butare, nari mbonye amahirwe yo kujya mu gisirikare."

Tom Close avuga ko icyo gihe yari abonye amahirwe yo kujya mu ishuri rya mbere ku Isi mu bya gisirikare ariko 'hazamo akantu ntamenya ako ariko'.

Avuga ko atekereza ko ari Imana yabikoze kugirango atajya mu gisirikare. Kuko icyo gihe iyo abijyamo atari kuba ari Tom Close, kandi ntiyari kuba umuganga nka za nzozi yagize ari umwana.

Uyu mugabo avuga ko ubuzima umuntu abayemo adakwiye kubwegeka ku bandi, ahubwo akwiye guharanira nawe kubugiramo uruhare.

Yavuze atekereza ko amahirwe yari abonye yo kujya mu gisirikare atari gutuma yinjira mu muziki cyangwa se ngo yandike ibitabo n'ibindi akora muri iki gihe.

Tom Close yavuze kwiga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ishami rya Huye, byatumye abasha gukora umuziki kandi akamenyekana.

Yavuze ko yatwaye Primus Guma Guma Super Stars yiteguraga kujya mu mwaka wa Gatandatu wa Kaminuza.

Muri icyo kiruhuko cy'ishuri yiteguraga kujya mu mwaka wa Gatandatu ni nabwo yagombaga kujya muri Amerika gukorana indirimbo na Sean Kingston agahita agaruka akomeza amasomo ye ya Kaminuza.

Yavuze ko atashakaga kujya muri Amerika bitewe na gahunda yari afite z'amasomo, ariko byarashobotse byose abasha kubikora.

Imibanire mu rugo

Tom Close avuga ko nk'abashakanye ntawe ukwiye gucura undi. Yatanze urugero avuga ko igihe umugabo agize icyo agura nk'umwenda akwiye gutekereza ko mu rugo hari 'impanga' ye yasize 'nawe umugurire'.

Yavuze ko abagabo bari 'serious' biyibagirwa ku buzima bw'abo, ugasanga bitangira cyane imiryango yabo.

Tom avuga ko nta bintu byizana, kuko byose bisaba kwitanga. Avuga ko yaba we ndetse n'umugore we bagerageza kwiga umunsi ku munsi mu rugendo rwo kubaka urugo rw'abo.

Avuga ko igihe cyose ubanye mu rugo na mugenzi wawe wumva ko ari impuhwe wamugiriye rimwe na rimwe birangira nabi.

Tom Close yabwiye abagore ko igihe bageze mu rugo bakwiye kumva ko ari nka kompanyi n'abo bakagira uruhare. Ati "Umugabo agomba gukomeza kumwitaho. ariko umugore akumva ko hari icyo umugabo yibagiwe nta nka yacitse amabere."

Tom avuga ko hari abantu bavuga ko 'abagore ntabwo baremewe gushyira mu gaciro'. Kuri we, avuga ko umugore akwiye gushyira mu gaciro akamenya imigendekere y'ubuzima bw'umugabo we. Ati "Ibiro by'iperereza bya mbere ku isi biyobowe n'abagore'.

Yavuze ko nta rugo rwihariye ku buryo rutahungabanwa n'imihengeri y'ubuzima, bityo bakwiye guhora biga. Mu bindi, Tom Close ashishikariza abantu gukoresha neza igihe cy'abo, kuko igihe bafite ari uwo munsi babayeho. 

Tom Close avuga ko yakuze yifuza kuba umuganga bitewe n'ubuzima yabanyemo n'umubyeyi we

Twese turiga- Tom Close avuga ku mibanire n'umugore we Niyonshuti Ange Tricia
Tom Close avuga ko mu rugo, umugore akwiye kugira uruhare rwa 50% cyo kimwe n'umugabo we mu mibanire

Tom Close ntiyemeranya n'abavuga ko umugore 'ntiyaremewe gushyira mu gaciro'

Tom Close avuga ko ikintu cyose uvuga ko ugiye gukora bwa nyuma utajya upfa kukireka 

Tom Close avuga ko 'ikintu ushaka guhora uyu munsi gikore uyu munsi' 

Tom avuga ko uko yinjiye muri studio asohokanamo indirimbo. Ati "Buri gihe uko ntangiye ikintu ndagisoza. Mpa agaciro icyo gihe. Icyo ndi gukora nyikora uwo munsi nyine.'


Tom Close yashimye Dashim ku bw'ikiganiro akora, asaba n'abandi bashaka gukora itangazamakuru kuzagura imbago y'ibyo Dashim asanzwe akora 

Umuganga wa gakondo Rutangarwamaboko yaganirije urubyiruko ku buzima bwa buri munsi- Asaba ibiganiro mu bitangazamakuru byigisha sosiyete


Uhereye ibumoso: Umuganga wa gakondo Rutangarwamaboko, Dashim ndetse na Dr Francis Habumugisha Â Ã‚ Ã‚ 

Dr Francis yashimiye byimazeyo umunyamakuru Dashim utegura ikiganiro 'Ijambo ryahindura ubuzima' 

Umunyamakuru Biseruka ukorana na Dashim kuri Fine FM 






Byari ibyishimo ku bakunzi ba Dashim nyuma y'uko bahuye 


Dr Habumugisha Francis washinze GoodRich Tv yaganirije urubyiruko ku rugendo rwe rw'ubuzima 

Umunyamakuru 'MC Wamamaye' wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo cyahujwe n'ikiganiro cyafashije benshi mu rubyiniro

Ibyishimo ni byose kuri Dashim nyuma y'uko atangije ibiganiro bihuriza hamwe abakunzi b'ikiganiro 'Ijambo Ryahindura Ubuzima'







Abarenga 300 bitabiriye 'Ijambo Ryahindura Ubuzima Summit' ku nshuro ya mbere 


Abakunzi b'ikiganiro 'Ijambo Ryahindura Ubuzima' bahaye impano zihariye Dashim




Tom Close aramukanya n'umuganga Rutangarwamaboko bahuriye muri iki kiganiro 

Umuhanzi JP Zed yasusurukije abantu





Umunyabugeni Mugisha yatunguye Tom Close amuha impano y'ifoto ye yashushanyije




Tom Close yashimye Mugisha nyuma y'impano yamuhaye 



Abitabiriye iki kiganiro bahawe umwanya wo kubaza ibibazo binyuranye









KANDA HANO WUMVE ALBUM YA CYENDA 'ESSENCE' YA TOM CLOSE

">

Kanda hano urebe amafoto yaranze iki gikorwa gishamikiye ku kiganiro 'Ijambo Ryahindura ubuzima'

AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131331/yari-agiye-kujya-mu-gisirikare-uko-yazinutswe-inzoga-tom-close-yaganirije-urubyiruko-ahabw-131331.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)