Yavuze ko ari Pep Guardiola wo mu Rwanda! Iryavuzwe ryatashye, umunyamakuru Mucyo Anta yaraye yegukanye igikombe cya Agaciro - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hasozwaga irushanwa ry'Agaciro Pre-Season Tournament rya 2023, ikipe ya Gatoto FC itozwa n'umunyamakuru, Biganiro Mucyo Antha, yegukanye igikombe itsinze Revelation FC yatozwaga na Lomami Marcel.

Ni umukino wagombaga gutangira Saa kumi n'ebyiri z'ijoro ariko watangiye Saa moya zirenga z'ijoro kubera ko umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu wari watinze kurangira.

Umukino waje kurangira Gatoto yegukanye igikombe cy'uyu mwaka, ku ntsinzi y'ibitego 3-1.

Umwanya wa Gatatu wegukanywe n'ikipe ya Brésil&Friends FC nyuma yo gutsinda Kicukiro FC ibitego 4-1.

Ikipe ya Mbere yahembwe igikombe n'imidari ya Zahabu, inahabwa miliyoni 1 Frw. Iya Kabiri yahembwe ibihumbi 500 Frw.

Iya Gatatu yahembwe yahembwe ibihumbi 300 Frw.

Umuyobozi wa Gatoto FC, Nzabonimpa Jean Damascène uzwi nka Desailly, yahawe igihembo cyo kuba abasha gushyigira Urubyiruko biciye muri Siporo.

Rutahizamu Saddick Soule wa Gatoto FC, yahembwe nk'umukinnyi witwaye neza kuri uyu mukino (Man Of the Match). Kimenyi Yves ukinira iyi kipe, yabaye umunyezamu w'irushanwa.

Niyibizi Ramadhan ukinira Brésil&Friends FC, yahembwe nk'uwatsinze ibitego byinshi () muri iri rushanwa. Siméon ukinira Gatoto FC, yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'irushanwa.

Abateguye iri rushanwa barangajwe imbere na Munyeshyaka Makini, batanze Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé) ku miryango 100 ndetse banayizigamira muri Ejo Heza mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta.



Source : https://yegob.rw/yavuze-ko-ari-pep-guardiola-wo-mu-rwanda-iryavuzwe-ryatashye-umunyamakuru-mucyo-anta-yaraye-yegukanye-igikombe-cya-agaciro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)