Yewe nayo ni nka za Kiyovu! APR FC ntirasinyisha umukinnyi numwe kubera amafaranga atari yaboneka - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yewe nayo ni nka za Kiyovu! APR FC ntirasinyisha umukinnyi numwe kubera amafaranga atari yaboneka.

Kuri ubu APR FC yamaze kumvikana na bamwe mu bakinnyi b'inkorokoro gusa nta numwe wari wasinya.

Impamvu batari basinya ni uko APR FC itari yabona amafaranga.

Wakibaza ngo amafaranga APR FC yayaburiyehe. Aha tugendane neza.

APR FC ikoresha amafaranga y'ingengo y'impari ya Leta, ayo mafaranga asohoka buri tariki ya 1 Nyakanga buri mwaka.

Byumvikane ko amafaranga yasohotse ku wa gatandatu w'icyumweru dusoje, gusa APR FC ntirasinyisha umukinnyi kubera ibiruhuko by'iminsi y'ubwigenge no kwibohora byahuriranye n'impera z'icyumweru.

Biteganyijwe ko ku munsi w'ejo, ndavuga tariki ya 5 Nyakanga aribwo APR FC izatangira gusinyisha bamwe mu bakinnyi yamaze kumvikana nabo kuko nibwo abakozi ba Leta bazasubira mu kazi.



Source : https://yegob.rw/yewe-nayo-ni-nka-za-kiyovu-apr-fc-ntirasinyisha-umukinnyi-numwe-kubera-amafaranga-atari-yaboneka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)