Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi hafi imyaka 20 akina umupira w'amaguru nk'akazi kamutunze, yahisemo kuwuhagarika burundu ku myaka 35 y'amavuko, ngo mu buzima yicuza ukuntu yavuye mu Bufaransa bitewe na Haruna Niyonzima.
Migi yatangiye gukina 2002 akinira La Jeunesse akiri umwana muto cyane azamurwa mu nkuru 2014, nyuma yaho yanyuze mu makipe atandukanye agenda yitwara neza maze ibikorwa bye birivugira, izina rye riba ikimenywabose nk'umuravumba mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.
Uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu makipe ya APR FC, Kiyovu Sports, Gor Mahia, Azam FC, KMC na Police FC aherukamo tutibagiwe n'ikipe y'igihugu Amavubi yasezeyemo tariki ya 13 Kanama 2023, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasezeye burundu umupira w'amaguru.
Yagize ati "Muraho neza nshuti bavandimwe? Mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire ibihe twanyuranyemo. Buri kintu kigira igihe cyaycyo, iki ni cyo gihe ngo mpagarike gukina umupira w'amaguru. Mwarakoze mwese kunshyigikira kugeza uyu munsi, dukomeza tujye imbere."
Migi yabwiye ISIMBI ko ubu atarafata umwanzuro w'icyo agiye gukora, agiye kubanza kuruhuka.
Migi avuga ko kandi ibihe atazibagirwa muri ruhago harimo 2019 ubwo APR FC yabirukanaga ari 16, buri gihe bimugaruka mu ntekerezo ze, ni mu gihe yumva agiye agifitiye umwenda ikipe y'igihugu kuko atayihaye ibyo ayigomba.
Yatwaye ibikombe bitandukanye harimo ibikombe 6 bya shampiyona yatwaranye na APR FC (2008-09, 2009-10, 2010-11, 2011-12, 2013-14 na 2014-15), ibikombe 5 by'Amahoro (2008, 2010, 2011, 2012 na 2014) yatwaranye na APR FC CECAFA Kagame Cup 2010 banatwaranye kandi Super Cup 2008, muri Tanzania we na Azam FC batawaranye CECAFA Kagame Cup ya 2015, yatwaranye na Gor Mahia shampiyona Kenya ya 2017 ndetse na Super Cup ya 2017
Amateka ya Migi
Yavutse tariki ya 25 Gashyantare 1988 avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge ku Mumena, akaba ari umuhungu wa Mbonyingabo Franҫois na Banderembako Pascasie akaba avuka mu muryango w'abana 9 abahungu 6 n'abakobwa 3 akaba ari umwana wa 5 kandi bose bakaba bakiriho.
Avuga ko yamenye ubwenge papa we amubona ariko ntabwo yamenye uko yaje kugenda, na nyina yaje kwitaba Imana muri 2021.
Ku myaka 35 y'amavuko, Migi arubatse afite umugore, Gisa Fausta wahoze ari umunyamakuru w'imikino, bakaba bamaze kubyarana abana 2 b'abakobwa.
Mu kiganiro yahaye ISIMBI mu gihe gitambutse, Migi yavuze ko yakuriye mu buzima bugoranye papa we yari umwubatsi mama we nta kazi yari afite, nyuma y'uko papa agiye yisanze mama we acuruza agataro kugira ngo abone ibibatunga.
Yagize ati'Ntabwo umuryango wanjye wari wifashije ku buryo nabonaga icyo nshaka cyose, ariko na none ntabwo twari dukennye cyane ku buryo naburaraga cyangwa mbwirirwe. Papa yari umwubatsi mama ntacyo yakoraga, nyuma naje kwisanga mama acuruza agataro.'
Migi avuga ko yagize amahirwe yo kwiga n'ubwo atibuka igihe yatangiriye amashuri ye, gusa mu mashuri abanza byaramugoye cyane kubona amafaranga y'ishuri n'ibikoresho bitewe n'ubuzima iwabo babagamo. Yayize ku mashuri yo ku cyivugiza Nyamirambo, aho yagendaga ayicikiriza ariko aza kuyarangiza.
Amashuri yisumbuye ntiyigeze amugora cyane kuko yayigiye ubuntu kubera umupira w'amaguru nyuma y'uko Yves Rwasamanzi wari waramukuye ku muhanda aho yakinishaga ibirenge akamutwara muri La Jeunesse mu bato bayo hanyuma akamushakira ikigo amaze kuzamuka mu ikipe nkuru.
Amashuri yisumbuye yayatangiriye kuri ES Nyamirambo hazwi nko kwa Gaddafi, umwaka wa 4 aza kuwukomereza muri CIESK Nyamirambo mu ndimi aho yaje gucikishiriza amashuri ageze mu wa 6 kubera urugendo rw'ikipe y'igihugu ntakore ikizamini kiyasoza.
Urugendo rwe muri ruhago
Muri 2002 ni bwo yatangiye gukina mu bana ba La Jeunesse, 2003 azamurwa muri Junior, 2004 yakiniye La Jeunnesse nkuru mu cyiciro cya kabiri muri 2005 ayikinira mu cyiciro cya mbere ahita atandukana nayo yerekeza muri Kiyovu Sports.
Umwaka we wa mbere mu cyiciro cya mbere yahise yifuzwa n'amakipe menshi arimo na APR FC ariko ahitamo kwerekeza muri Kiyovu Sports kuko ariho yabonaga azabona umwanya wo gukina.
Umwaka wakurikiyeho wa 2007, APR FC yari yahakaniye ayibwira ko ataragira ubunarariyonye yarongeye iragaruka birangira imuguze muri Kiyovu Sports na we imuha miliyoni 4 atangirira ku mushahara w'ibihumbi 200.
APR FC yayikiniye kuva 2007 kugeza 2015 aho yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye birimo shampiyona, iby'Amahoro n'ibindi.
Mu mpeshyi ya 2015 yahise yerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania, asinyayo imyaka 2 atasoje neza kuko ubwo yari asigaje amezi 4 gusa byabaye ngombwa ko basesa amasezerano ahita yerekeza muri Gor Mahia ya Kenya hari muri 2017 naho asinyayo imyaka 2, yakinnyeyo umwe ahita agaruka muri APR FC mu ntangiriro za 2018, yatandukanye na yo muri Kamena 2019 imwirukanye ahita asinyirqa KMC yo mu gihugu cya Tanzania, yayikiniye kugeza 2022 ubwo yagarukaga mu Rwanda muri Police FC yasinyiye umwaka umwe akaba ari na wo yari asoje ahitamo guhita asezera mu ikipe y'igihugu.
Migi ngo ikintu yicuza mu buzima bwe ni uko yigeze kumvira Haruna Niyonzima bigatuma ava mu Bufaransa aho bari bagiye gukora igeragezwa kandi baritsinze.
Yagize ati'Mu buzima nicuza byinshi ariko cyane cyane mu mupira w'amaguru nicuza kuba hari igihe nigeze kujya gukora igeragezwa hanze njye Haruna Niyonzima mu Bufaransa mu ikipe ya Le Havre yari mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa(ubu iri mu cya kabiri), dukora igeragezwa turaritsinda baratubwira ngo ni byiza ariko batubwira ko igihugu cyacu kitazwi mu mupira w'amaguru ko turi butangirire mu bana b'imyaka 17 na 18.'
'Icyo gihe batangiye kutwereka aho tuzaba n'uburyo tuzatangira kwiga ariko bitewe n'imyumvire Haruna yari afite avuga ngo turi bakuru ntabwo twakinira aba bana ahubwo twisubirire i Kigali, dufata umwanzuro wo kugaruka i Kigali barimo kunyinginga bambwira ngo ndakina umwaka 1 cyangwa 2 duhite tukuzamura mu ikipe nkuru, icyo gihe nagendeye ku bitekerezo bya Haruna dufata indege tugaruka i Kigali, ubu ndatekereza iyo nza kwihangana mba ndi mu bakinnyi wenda barimo gukina mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.'
Bigaragara ko uyu mukinnyi w'imyaka 35 yatangiye gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda muri 2006, akaba yarasezeye muri 2020 amaze kuyikinira imikino 68 aho yayitsindiye ibitego 7.