11 Rayon Sports ishobora kuzajya ibanzamo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports nayo ni nk'aho yamaze kuva isoko ry'abakinnyi aho itegereje umukinnyi umwe gusa utaragera mu Rwanda ariko wamaze kuyisinira, Umunya-Sudani, Eid Mugadam Abakar Mugadam.

Ni ikipe yaguze abakinnyi batandukanye yaba abanyamahanga ndetse n'abakinnyi b'Abanyarwanda.

Mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2023-24 utangira, aho izatangira ikina na APR FC tariki ya 12 Kanama 2023 muri Super Cup, iyi kipe imaze gukina imikino 3 ya gicuti.

Ni imikino yasize yeretse umutoza ukomoka muri Tunisia, Zelfani Alfani ishusho y'ikipe afite ndetse na 11 ashobora kuzajya abanzamo, ni mu gihe hari umukinnyi nka Jonathan Ifunga Ifasso bahise basezerera kubera urwego rwe nubwo bitwaje ibyangombwa.

Muri iyi nkuru turagaruka kuri 11 iyi kipe ishobora kuzajya ibanza mu kibuga.

Hategekimana Bonheur

Rayon Sports ifite abanyezamu 3, umugande Simon Tamale waguzwe, Hategekimana Bonheur na Hakizimana Adolphe bari basanzwe muri iyi kipe.

Mu mikino iyi kipe imaze gukina bisa nk'aho umutoza atashimye urwego rw'Umugande Simon Tamale, aho Hategekimana Bonheur ari we wagiriwe amahirwe ni mu gihe Adolphe Hakizimana we yari mu kizami cya leta ndetse binagoye ko yazicaza Bonheur cyane ko n'umwaka ushize w'imikino wagiye kurangira amwicaza.

Serumogo Ali

Ni myugariro wo ku ruhande rw'iburyo iyi kipe yaguze avuye muri Kiyovu Sports. We nta gushindikanya ni we uzajya ubanzamo.

Tuyisenge Arsene

Ni umusore umutoza Zelfani Alfani Yamen yasanze atagirirwa icyizere aho bari baraguze undi mukinnyi, Bugingo Hakim bisa n'aho umutoza atashimye urwego rwe.

Kuba Ganijuru Elie usanzwe ubanzamo kuri uyu mwanya amaze igihe mu kizami cya leta, bizasaba imbaraga nyinshi kugira ngo yisubize umwanya we.

Rwatubyaye Abdul

Rwatubyaye Abdul akaba na kapiteni w'iyi kipe, azaba ari we muyobozi bw'ubwugarizi bwa Rayon.

Mitima Isaac

Nubwo baguze Aimable Nsabimana, ndetse hakaba hari impaka z'uzakinana na Rwatubyaye, bisa nk'aho Mitima Isaac ari we wamaze guhabwa iki cyizere ndetse umutoza yarashimye imikinire ye.

Aruna Moussa Madjaliwa

Ni umurundi ukina mu kibuga hagati waguzwe avuye muri Bumamuru FC, ni we uzaba uyoboye hagati ha Rayon Sports.

Emmanuel Mvuyekure

Uyu ni umukinnyi na we w'umurundi wakiniraga ikipe ya KMC uheruka gusinyira Rayon, byitezwe ko ari we uzaba ufatanya na Aruna Moussa Madjaliwa mu kibuga hagati.

Youssef Rharb

Ni umunya-Maroc Rayon Sports yasinyishije umwaka umwe, akina aca ku ruhande byitezwe ko na we nta gihindutse azaba anyura ku ruhande rw'ibumoso.

Joackiam Ojera

Ni umugande usanzwe muri Rayon Sports uheruka kongera amasezerano, uyu ni we uzaba unyura ku ruhande rw'iburyo.

Eid Mugadam Abakar Mugadam

Ni umunya-Sudani ukina anyuze ku ruhande cyangwa inyuma y'umwataka, byitezwe ko agera mu Rwanda uyu munsi.

Eid Mugadam bivugwa ko umutoza azajya amukinisha inyuma y'umwataka cyane kuruta kumunyuza ku ruhande, umwanya azajya asimburanwaho n'Umunye-Congo, Héritier Nzinga Luvumbu.

Charles Baale

Ni umugande wasinyiye Rayon Sports muri iyi mpeshyi, ni we witezweho gushakira Rayon Sports ibitego.

Uko baba bahagaze mu kibuga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-rayon-sports-ishobora-kuzajya-ibanzamo-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)