50 Cent yaneguye Nick Cannon umaze kubyara ab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime afatanya n'ubushoramari, Curtis Jackson wamamaye cyane ku izina rya 50 Cent akoresha mu muziki, ni umwe mu byamamare bizwiho gutaniganwa n'ijambo ndetse udatinya no kwibasira bagenzi be.

Nyuma yo kwibasira Ja Rule, kuri ubu 50 Cent yagize atya agaruka ku munyarwenya w'umuraperi Nick Cannon, amunegura kumugaragaro mu kiganiro yagiranye na Brian J.Roberts wa Forbes Magazine.

Ubwo 50 Cent yabazwaga niba atifuza kugira umuryango munini nk'uko abandi basitari batunze agatubutse babigenza, yasubije ati: 'Nizereko utagiye kumbwira ngo nkore nkibyo Nick Cannon yakoze'.

50 Cent yavuze ko ibyo Nick Cannon yakoze byo kubyara abana 12 bigayitse

Yakomeje agira ati:' Njyewe sinakora nkibyo Cannon yakoze abyara abana 12 ku bagore 6 kandi ntanumwe muribo yashatse. Kuriya ni ugushukwa n'amafaranga yibwira ko afite ubushobozi bwo kubarera. Mbona ibyo yakoze bigayitse. 

Ni gute ugenda utera inda aho ugeze hose? Buriya se bariya bagore ntibazagirana ibibazo? Cannon yasebeje abaraperi kuko basanzwe batuvugaho gutera inda abagore batandukanye ntitubiteho'.

50 Cent abona Cannon akwiye kwigaya kuko ngo yasebeje abaraperi 

50 Cent wamaganiye kure ibyo kubyara abana benshi, yongeyeho ati: 'Birasebetse kubona umuntu nka Nick Cannon ariwe utanga urugero nkaruriya. Biriya abirimo ubu yishimye ariko akwiye kwigaya. Ahazaza bizagira ingaruka kubana be nawe kandi zizamugeraho nk'uko bigenda mu miryango ifite abana benshi bavutse kubagore batandukanye'.

Kuri 50 Cent abona ibi bizagira ingaruka kubana ba Nick Cannon nawe muhazaza

Kugeza ubu 50 Cent w'imyaka 48 afite abana babiri b'abahungu harimo uwi myaka 26 yabyaranye n'umukunzi we wa kera Shaniqua hamwe n'undi w'imyaka 10 witwa Sire yabyaranye n'umunyamideli Daphne Joy.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133587/50-cent-yaneguye-nick-cannon-umaze-kubyara-abana-12-133587.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)