Abagore babeshyaga abagabo bakabagerekaho abana bahiye ubwoba nyuma yo kumva ko abagabo bamenye ubwenge bwo kujya gupimisha DNA.
Gupimisha uturemangingo ndangasano (DNA), byafashe indi ntera mu gihugu cya Uganda.
Minisitiri w'ubuzima muri iki gihugu we yagiye kure asaba abagabo guhagarika ibi byo gupimisha abana ngo barebe ko ari ababo.
Impamvu atanga ni uko ibi bituma habaho amakimbirane muri iki gihugu.
Minisitiri Margaret Muhanga yagize ati 'si ngombwa ko abagabo mujya gupimisha isano ndangamuzi y'abana murera, kuko burya umwana wareze aba ari uwawe, iby'amaraso nta mumaro bifite.'
'cyane ko nta muntu wenda kukwambura uwo mwana, rero murere neza ugumane na we, ndetse bigufashe no kugumana amahoro mu mutima wawe, ese niba wumva ko hari abicana kubera ibyo bizamini bya DNA, kubera iki wahirahira ujya kubifatisha?'
Uyu mu minisitiri yakomeje avuga ko burya icyo utazi kitapfa kukwica, ahubwo iyo ukimenye aribyo bikwica.
Gupimisha DNA biri gutuma abagore benshi bagira ubwoba kuko bazi ko babeshye abagabo babo.