Abahanzi nyarwanda 10 ba Gospel bibihe byose - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uhereye kuri Alex Dusabe wamenyekanye mu 2000 ku ndirimbo zirimo Umuyoboro ukagera kuri Israel Mbonyi uri kugenda yandika amateka twasanze hari abahanzi bakwiriye guhabwa umwanya ngo bagarukweho abazaza bazabigireho byinshi.

Ni abafashije abanyarwanda gukizwa no kwakira ko Imana ihari. Bararimba bakomora imitima ya benshi abandi bakakira agakiza ariko rero hari n'abagiye baba icyitegererezo ku baje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Turebe abahanzi 10 b'ibihe byose.Ni abahanzi bashyize itafari ry'ifatizo mu kuzamura no kumenyekanisha igihugu binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bakaba baranagize uruhare ku bantu cyane cyane ku kijyanye no kwakira agakiza. Harimo n'abibitseho ibihembo bitandukanye bagiye bahabwa mu bihe bitandukanye.


1. Alex Dusabe

Alex Dusabe afatanya ubuhanzi n'ubucuruzi

Alex Dusabe yamamaye muri za 2000. Benshi baririmba Gospel bamufatiraho urugero. Indirimbo ze zirimo Umuyoboro, Kuki Turira n'izindi zagiye zifasha abantu kwakira Agakiza. Yakoze mu kigo cy'ubwishingizi'Corar' imyaka 10 nyuma ahita atangira ubucuruzi bw'amafi n'inkoko. Afite imizingo irimo'Mfite Ibyiringiro' yamuritse mu 2004 ikaba yaratunganyijwe na Aron Niyitunga na Njyana I Gorogota ya kabiri yamuritse ku itariki 30 Kanama 2013 muri Kigali Serena Hotel.

2. Aime Uwimana


Aime Uwimana afatwa nka 'Bishop' w'abahanzi ba gospel

Aime Uwimana ni umukristo umaze imyaka 31 yakiriye agakiza. Kuva atangiye kuririmba mu 1994 yaba ku giti cye ndetse no mu matsinda atandukanye amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane. Indirimbo yanditse zageze hanze zigera hafi ku 100 ariko izo yanditse ubariyemo izitaratunganyijwe muri studio ndetse n'izindi zitigeze zijya hanze.

Mu myaka isaga 28 amaze mu murimo w'ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana yatangaje ko kugeza ubu Gospel yo mu Rwanda irimo gutera intambwe nziza kuko abantu bayirimo bagenda barushaho kumenya gukorana bakarushaho kumenya ko bose bakorera Imana bakishyira hamwe. Kuri we asanga nibabikomeza gutyo, n'ibindi byiza byinshi bazabigeraho.

Umuhanzi Aime Uwimana yakiriye agakiza mu 1993, atangirira umurimo w'Imana muri Eglise Vivante i Burundi mu mujyi wa Bujumbura ari naho yabaga. Nyuma yaje kuza mu Rwanda, akomeza gukora umurimo w'Imana, yifatanya n'amatsinda y'abantu batandukanye, mu matorero atandukanye ndetse afatanya na za Worship teams zitandukanye mu bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana. Kuririmba ku giti cye yagiye abifatanya no kuririmba mu matsinda aramya akanahimbaza Imana.

Aime Uwimana amaze guhabwa ibihembo binyuranye mu muziki birimo na Groove Awards Rwanda yahawe nk'umwanditsi mwiza ndetse agahabwa ikindi gihembo nk'umuntu waharaniye impinduka mu muziki Gospel mu Rwanda. Aime Uwimana ni umugabo w'umugore umwe witwa Uwayezu Claire ndetse n'abana.

Uyu muhanzi nawe ni umunyabigwi kuko amaze kwandika indirimbo nyinshi zatumye yamamara harimo nka: Naba mpumirije, Ni wowe ndirimba, Muririmbire Uwiteka ndetse n'izindi nyinshi cyane zakunzwe. Abahanzi bakora Gospel bamufata nka Bishop wabo dore ko bamwubaha bigeretseho kumufatiraho ikitegererezo.

3. Aline Gahongayire


Aline Gahongayire abitse ibihembo birenga 17 mu kabati akaba abera urugero abinjira mu muziki wa Gospel. Niwe wafashije Serge Iyamuremye kwinjira mu muziki

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yavutse ku ya 12 Ukuboza 1986 avukira mu karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo akaba ari umukobwa umwe mu bavukanyi be bane.

Gahongayire Aline ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana. Yatangiye kuririmba no kubyina mu itorero ryabyinaga ikinyarwanda aho ryatozwaga na Nyirakuru ubyara mama we. Aho yaje gukomereza muri korali Asaph yo mu itorero rya Zion Temple .

Aline Gahongayire yatangiriye kuririmba mu itorero rya Zion Temple riherereye Kicukiro, Umurenge wa Gatenga aho bakunze kwita kwa Gitwaza. Icyo azwiho ndetse anakundirwa n'abantu batandukanye, ni uko aririmba indirimbo zifite amavuta n'imbaraga, indirimbo kandi umuntu wese uzumva ahamya ko yamufashije mu kwihangana mu buzima yacagamo hamwe n'ibigeragezo yanyuragamo.

Aline Gahongayire azwiho gufasha impano z'abahanzi batandukanye bakizamuka, urugero twavuga umuhanzi witwa Niyo Bosco banakoranye indirimbo bayita' Izindi mbaraga'.

Uyu muhanzikazi azwiho kugira umutima mwiza, ufasha abatishoboye cyane ko we akunda kuvuga ko igihe cyose utanze, Imana igukubira inshuro zirenze 2.

Avuga kandi ko bitewe nuko atari we uba warabyihaye, nawe aba agomba guha n'abandi. Yashinze umuryango udaharanira inyungu "Ndineza Organization" mu rwego rwo gufasha abatishoboye barimo abana n'abagore. Mu ndirimbo yahimbye twavugamo: Ndanyuzwe, Ntabanga, Iyabivuze,Warampishe. kuri ubu aherutse gushyira hanze iyitwa'Zahabu'. Amaze imyaka 23 mu muziki akaba afite album 8. Abitse ibihembo birenga 17 mu kabati yagiye ahabwa mu bihe bitandukanye.

4. Ingabire Irene Kamanzi

Miss Gospel,agira uruhare mu ivugabutumwa mu Rwanda no hanze

Gaby Kamanzi yavutse mu 1981, avukira i Lubumbashi mu Ntara ya Katanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu muryango wabo akaba ari umwana wa karindwi.

Akaba yaratangiye kugaragaza impano yo kuririmba ubwo yigaga mu kigo cy'ishuri cya St Esprit giherereye mu Karere ka Nyanza mu 1997 muri Singiza Ministries nyuma yo kwakira agakiza.

Gaby yakuze abana na Mama we kuko papa we( se) yitabye Imana akiri muto cyane.

Gaby Kamanzi ufite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda benshi bakunze kumwita Malayika wa Gospel. Muri 2021 akaba yarasohoye album(alubumu) yise Emmanuel. Inzu imutunganyiriza umuziki ikaba yitwa Moriah Entertainment ibarizwamo Aline Gahongayire.

Gaby Kamanzi yavukiye mu muryango w'abahanzi harimo Se umubyara, Nyina na murumuna we Pastor Lysette Karasira.Akaba yaramenyekanye mu Rwanda no mukarere k'Ibiyaga Bigari kubera ubuhanga bwe bw'ijwi no kuyobora abandi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Gaby Kamanzi akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa Amahoro,Arankunda,Wowe n'izindi nyinshi zagiye zikundwa cyane.

Gaby akundwa n'abantu cyane bitewe n'ubwitonzi, uburanga n'imyitwarire itangaje agira y'umunyarwandakazi. Igihe kinini akimara hanze y'u Rwanda. Gaby afite ibihembo bitandukanye birimoSalax Awards ndetse n'ibindi bitari bike bya Groove Awards na Sifa Rewards.Yitabiriye kandi amarushanwa menshi atandukanye yo ku rwego mpuzamahanga. Yanakoranye n'abahanzi bakomeye barimo Esther Wehome.

5. Israel Mbonyi

Israel Mbonyi afasha benshi kwakira agakiza

Israel Mbonyi yahiriwe na Gospel. Aherutse kumurika album 2 icya rimwe mu gitaramo yishyuwemo Miliyoni 50 Frw kikinjiza Miliyoni zisaga 120 Frw. BK Arena yarimo abasaga ibihumbi 8 amatike yarashize. Israel Mbonyi yavutse ku itariki 20/5/1992, avukira muri RD Congo mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

Mbonyi yakuriye muri Korali ari umucuranzi ariko ntabone amahirwe yo gutera indirimbo ahubwo akajya yandika indirimbo akaziha abahanzi, nyuma nibwo arangije amashuri yisumbuye, yatangiye kwandika indirimbo akajya anaziririmbira yumva abantu bari kuzikunda cyane kugeza ubwo nawe byamutunguye ku rwego rwo hejuru.

Icyo gihe Mbonyi yigaga mu gihugu cy'uBuhinde. Yashyize hanze indirimbo nyinshi zitandukanye ariko zitari zifite amashusho, bityo abantu bakazikunda ariko bataramenya uwo ariwe. Izo ndirimbo Mbonyi niwe wazikoreraga na bagenzi be babanaga mu nzu mu buryo bwo kwirwanaho, gusa ntibyabujije izo ndirimbo gukundwa ku rwego rwo hejuru.

Mbonyi yagarutse mu Rwanda asanga indirimbo ze zose zabaye isereri mu mitwe y'abantu zimurusha izina cyane, asanga abantu bazi indirimbo ze ariko batamuzi. Muri Mata mu mwaka 2021, byari byitezwe ko Israel Mbonyi agomba gukorera urugendo muri Israel muri gahunda bise 'Twende Jerusalem'. Uru rugendo ntirwabaye kubera ibibazo byatewe n'icyorezo cya Covid-19. ku wa 20 Mata 2022 Israel Mbonyi yakoze igitaramo cye cya kabiri, cya nyuma muri bibiri yagombaga gukorera muri Israel afatanyije na Avraham Tal.

Ni igitaramo cyabereye ahitwa Ariel Sharon Park mu Majyepfo y'Umujyi wa Tel Aviv, ahari hakoraniye imbaga y'abakunzi b'umuziki na cyane ko amatike yacyo yari amaze hafi icyumweru ashize ku isoko. Muri iki gitaramo, Israel Mbonyi yongeye gutungurana aririmba indirimbo yo mu gitabo ariko iri mu rurimi rw'Igiheburayo. Yayifatanyije na Avraham Tal. Uretse iyi ndirimbo ariko kandi Israel Mbonyi yanyujijemo aririmba n'indirimbo 'One love' ya Bob Marley iri mu zahagurukije abatari bake bamufasha kubyina. Uretse izi ariko uyu muhanzi yanaririmbye ize yafashwagamo n'abacuranzi ba Avraham Tal.

Kugeza kuri ubu Israel Mbonyini umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n'indirimbo zihimbaza Imana aririmba, ikindi kandi uyu muhanzi azwiho kuba indirimbo ze zikundwa n'ingeri zose y'aba urubyiruko, abasaza n'abandi.

Indirimbo za Mbonyi ari mu bahanzi bafite ibihembo byinshi. Afite album eshanu akaba anafite amazu ahantu hatandukanye yaba i Kigali, Nyamata n'ahandi. Ari mu bahanzi bigoye ko akorana indirimbo n'abandi 'Collabo'.

6. Papi Clever


Papi Clever n'umugore we bakorana umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Papi Clever yavukiye i Rusizi ku wa 18 Nzeri 1992; avuka kuri Nzeyimana Elie na Mushonganono Jeanne. Se yaje kwitaba Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari afite imyaka ibiri gusa. Yasigaranye na nyina, amurerana n'abandi bavandimwe babiri; mukuru we na murumuna we.

Uyu muramyi nubwo yakuriye mu buzima bugoye n'umuryango we, yakuze akunda gusenga Imana cyane, byaje kuvamo kuririmba muri korali zitandukanye zo mu itorero rya ADEPR. Yatangiye kuririmba yiga mu wa Gatanu w'amashuri abanza muri korali y'abakuze baramurera akuriramo atyo.

7. Patience Bizimana


Patient Bizimana yagiye afasha benshi kwakira Agakiza

Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Patience Bizimana ni umwe mu bahanzi nyarwanda uri mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari umuhanzi umaze imyaka igera kuri 15 mu muziki wa gospel, akaba yaratangiriye uru rugendo rwo kuririmba mu mu karere ka Rubavu akaza kuwukomereza i Kigali. Kuri ubu akaba amaze guhabwa ibihembo binyuranye mu muziki.

Patient Bizimana yizihiza isabukuru buri tariki 1 Gashyantare. Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Avuka mu muryango w'abana 10, abakobwa batanu n'abahungu batanu, we ni umwana wa 7. Abahungu bavukana, hasigaye batatu gusa.

Ku myaka ye 12 ni bwo yatangiye gusengera muri Restoration Church, gusa ababyeyi be kugeza n'uyu munsi ni abakristo Gatorika. Patient Bizimana ntabwo yize amashuri y'incuke. Amashuri abanza yayize muri Ecole Primaire Umubano, ayisumbuye ayigira muri Saint Fidele (Ikigo cya ULK), kaminuza ayiga muri ULK. Segonderi ngo yayize ku bigo bitatu kubera kwirukanwa.

Mu byukuri Patient akiri umwana yakuze yifuza kuzaba umukinnyi w'umupira w'amaguru cyane ko yakuze akunda ikipe ya Kiyovu. Avuga ko yageze mu rusengero, akabona ukuntu ari heza, buri uko avuye ku ishuri, akanyura mu rusengero, kugira ngo arebe ko nibura yasanga hari umuntu wavuye kuri piano ngo ayijyeho, ibi byatumye iby'umupira abishyira hasi, atangira inzira yo kuririmba.

Mu mwaka wa 2001 mu kwezi kwa 11 ni bwo Patient Bizimana yakiriye agakiza yiyegurira Yesu. Mbere yaho ariko ngo yabanje kubaho umusilamu nk'ukwezi kumwe bitewe n'agakungu bagiraga aho bari batuye.

Mu mwaka wa 2008 ni bwo Patient Bizimana yasohoye indirimbo ye ya mbere. Indirimbo ye bwite yahereyeho yitwa 'Andyohera'. Mu mwaka wa 2010 ni bwo Patient Bizimana yageze muri Kigali ahakomeza umuziki ari nako awufatanya n'ishuri. Avuga ko impamvu yatumye aza kuwukorera i Kigali ari uko bahoraga bamutumira kuza kuririmba Kigali ibyo bikaba byaramugoraga cyane ahitamo kuza kuhaba.Mu myaka 15 Patient Bizimana amaze mu muziki, yavuze ko amaze gusaruramo ibintu byinshi cyane.Avuga ko kandi umuziki ari wo wamwishyuriye amashuri ye kuva mu mwaka wa Gatatu w'amashuri yisumbuye kugeza Kaminuza.

8. Theo Uwiringiyimana ' Bosebabireba'


Theo Bosebabireba yakundishije abanyarwanda Gospel. Indirimbo ze no mu tubari iyo baziteye buri wese arikiriza. Yigeze kwiharira umuziki wa Gospel kubera amaganya yabaga arimo ahuye n'ubuzima bubi yanyuzemo

Ni umwe mu bahanzi bahirimbaniye umuziki wa Gospel awukundisha abizera Imana n'abandi yafashije kwakira agakiza. Afite abafana mu Rwanda no mu Karere dore ko iyo agiye mu Burundu ubuzima buhagarara.

9. Richard Nick Ngendahayo


Kuva mu 2005 uyu mugabo yagiye yamamara mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yaje kwerekeza muri Amerika asa nk'aho acogoye ariko indirimbo ze ziri mu zahembuye abanyarwanda aho bari ku Isi hose.

10. Tonzi


Tonzi yanditse amateka atazibagirana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo ze zafashije benshi kwakira Agakiza

Yakuze afite ijwi ridasanzwe. Yiga mu mashuri abanza mu 1992 nibwo yashyize hanze indirimbo ya mbere. Tonzi abahanzi baje mu muziki ahari baramwubaha bakamufatiraho icyitegererezo. Yagiye abera umugisha benshi bamunyuzeho ndetse yagiye atwara ibihembo bitandukanye. Afite umuryango ufasha 'Birashoboka Dufatanyije' wita ku bana bafite ubumuga kandi batishoboye.

 Yawushinze mu 2012 nyuma yo gupfusha imfura ye. Mu 2003 Leta y'u Rwanda yaramwifashishije asohokera u Rwanda aho we n'abandi bahanzi bagiye gukora ibihangano bishishikariza abanyarwanda gutaha. Agarutse yasanze itorero rye ryarabikarje  ahita akora umuziki ku giti cye. Afite Album umunani. Iheruka yitwa'Amakuru'. Tonzi arubatse kandi ari mu bahanzi nyarwanda bubashywe kubera ibigwi n'amateka afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133395/abahanzi-nyarwanda-10-ba-gospel-bibihe-byose-133395.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)