Abahinduranya nk'akenda k'imbere! Sharifa wahoze ari umugore wa Jay Polly yateye indobo umusore wari waramwambitse impeta ahita yikundanira n'undi musore mushya (AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahinduranya nk'akenda k'imbere! Sharifa wahoze ari umugore wa Jay Polly yateye indobo umusore wari waramwambitse impeta ahita yikundanira n'undi musore mushya.

Uwimbabazi Sharifa wahoze ari umugore wa Jay Polly yabenze Aimé Nshogoza wari uherutse kumwambika impeta, yinjira mu rukundo rushya n'umusore witwa Mutangana Destiny.

Mu 2020 ni bwo Uwimbabazi Sharifa yeruye ko yatandukanye na Jay Polly icyo gihe ahishura ko afite umukunzi mushya Aimé Nshogoza ndetse nyuma aza no kumwambika impeta.

Nyuma yo kwambikwa impeta, amakuru avuga ko urukundo rw'aba bombi rwatangiye kugenda ruyenga gahoro gahoro kugeza ubwo mu minsi ishize byamenyekanye ko Uwimbabazi Sharifa asigaye afite umukunzi mushya wa Mutangana Destiny.

Ni amakuru Uwimbabazi Sharifa yahamirije ikinyamakuru IGIHE nyuma yo gusohora amafoto bari muri Pariki y'i Nyandungu.

Uwimbabazi yagize ati 'Turakundana kandi rwose ndabizi neza ko ari we ugiye kumpindurira ubuzima.'



Source : https://yegob.rw/abahinduranya-nkakenda-kimbere-sharifa-wahoze-ari-umugore-wa-jay-polly-yateye-indobo-umusore-wari-waramwambitse-impeta-ahita-yikundanira-nundi-musore-mushya-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)