Abakinnyi 11 ikipe ya APR FC irashora kuri Marine FC ntamiyaga Thierry Froger yashyizeho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi 11 ikipe ya APR FC irashora kuri Marine FC ntamiyaga Thierry Froger yashyizeho

Umutoza mushya w'ikipe ya APR FC Thierry Froger, agiye gukina umukino wa mbere wa gishuti n'ikipe ya Marine FC kuri uyu wa gatatu.

Muri iyi meshyi nibwo ikipe ya APR FC yatangaje kumugaragaro ko yasinyishije umufaransa Thierry Froger nk'umutoza mukuru wasimbuye Ben Moussa ndetse n'imyitozo amaze kuyikoresha igihe kitari gito.

Mu myitozo yose amaze igihe akoresha nta mukino wa gishuti ubuyobozi bwari bwaramuteguriye ariko kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa cyenda z'amanwa APR FC iracakirana na Marine FC murumuna wayo.

Abakinnyi 11 umutoza Thierry Froger araza gukoresha uyu munsi ntamiyaga ngo arashyiramo

Mu izamu: Pavel Ndzila

Ba myugariro: Salomon Bindjeme, Buregeya Prince, Niyomugabo Claude, Ombarenga Fitina

Abo hagati: Ruboneka Jean Bosco, Taddeo Lwanga, Sharaf Eldin Shaiboub

Ba rutahizamu: Apam Assongwe, Victor Mbaoma, Mugisha Gilbert

 



Source : https://yegob.rw/abakinnyi-11-ikipe-ya-apr-fc-irashora-kuri-marine-fc-ntamiyaga-thierry-froger-yashyizeho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)