Kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, ikipe ya APR FC irambikana n'ikipe ya Gaadiidka FC mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League mu gushaka itike yo gukina imikino y'amatsinda.
Ikipe ya APR FC imaze iminsi ikora imyitozo yitegura uyu mukino kugirango igire akantu izakora nyuma yaho umukino wa mbere banganyije igitego 1-1. Nyuma y'umukino abafana ntabwo bishimiye uko ikipe yabo yitwaye ndetse ni uko umutoza Thierry Froger yatoje uyu mukino.
Imyitozo APR FC imaze iminsi ikora ubona ko Thierry Froger arimo gukora ibishoboka byose kugirango azabashe gusezerera Gaadiidka FC nayo ikomeje gutangaza ko izasezerera iyi kipe y'ingabo z'igihugu. APR FC ishobora kuzabanza mu kibuga abakinnyi barimo Ruboneka Jean Bosco ndetse na Mugisha Gilbert nyuma yo kwinjira mu kibuga basimbuye ku mukino ubanza bakitwara neza.
Abakinnyi 11 Umutoza Thierry Froger ashobora kubanza mu kibuga bijyanye n'imyitozo amaze iminsi akoresha
Mu izamu: Pavel Ndzila
Ba myugariro: Buregeya Prince, shimiyimana Yunusu, Ombarenga Fitina, Ishimwe Christian
Abo hagati: Nshimiyimana Ismael Pitchou, Ruboneka Jean Bosco, Asharaf Eldin Shaiboub
Ba rutahizamu: Victor Mbaoma, Apam Assongwe, Mugisha Gilbert
Â