Abakinnyi 2 bakiniraga ikipe ya Rayon Sports bamanuwe mu ikipe ya kabiri - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi 2 bakiniraga ikipe ya Rayon Sports bamanuwe mu ikipe ya kabiri

Ikipe ya Rayon Sports yamanuye abakinnyi 2 mu ikipe ya kabiri iheruka gushingwa mu minsi ishize.

Uyu mwaka w'imikino nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda FERWAFA batangaje ko ikipe yose ikina icyiciro cya mbere igomba kuba ifite ikipe ya kabiri igomba kujya izamurirwamo abakinnyi b'abanyarwanda.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports mu buryo bwo gukomeza kugira abakinnyi benshi, yohereje abakinnyi 2 mu ikipe ya kabiri barimo Iradukunda Pascal ndetse na Ishimwe Patrick bakiri bato.

Amakuru ahari avuga ko ikipe ya Rayon Sports ishaka gukomeza kugabanya abakinnyi kugirango umwaka utaha bazabone uko bongeramo abandi bazayifasha gusoza Shampiyona ndetse niba banageze mu matsinda babifashishe.

 



Source : https://yegob.rw/abakinnyi-2-bakiniraga-ikipe-ya-rayon-sports-bamanuwe-mu-ikipe-ya-kabiri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)