Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi w'agateganyo, Gerard Buschier ndetse n'abungiriza be, Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bahamagaye abakinnyi 25 bazifashisha ku mukino wa Senegal usoza itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.
Tariki 9 Nzeri uyu mwaka, ikipe y'igihugu Amavubi izakira Senegal mu mukino wa nyuma wo mu itsinda L mugushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire umwaka utaha.
Gerard Buschier usanzwe ari umuyobozi wa Siporo muri FERWAFA niwe wahawe inshingano zo kuzatoza uyu mukino nyuma yaho uwaro umutoza mukuru w'Amavubi atandukaniye n'iyi kipe.
Abakinnyi bahamagawe
Mu izamu
Ntwali Fiacre
Kimenyi Yves
Hakizimana Adolphe
Ba myugariro
Omborenga Fitina
Serumogo Ali
Ishimwe Ganijuru
Ishimwe Christian
Mutsinzi Ange Jimmy
Rwatubyaye Abdul
Manzi Thierry
Buregeya Prince
Nshimiyimana Yunusu
Abo hagati
Bizimana Djihad
Iradukunda Simeon
Mugisha Bonheur
Muhozi Fred
Byiringiro Lague
Ruboneka Bosco
Ramadhan Niyibizi
Ba rutahizamu
Mugenzi Bienvenue
Nshuti Dominique Savio
Mugisha Didier
Hakizimana Muhadjiri
Nshuti Innocent
Mugisha Gilbert
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-25-b-amavubi-bahamagawe