Abakinnyi baricinya icyara, abafana bashyizwe igorora - BetPawa Basketball Playoffs yashyizwemo ikirungo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi bashyizwe igorora mu mikino ya Kamarampaka ya shampiyona ya Basketball mu bagore n'abagabo yamaze kubona umuterankunga wayitiriwe "BetPawa Basketball Playoffs", aho buri mukinnyi azajya ahabwa ibihumbi 50 ku mukino ikipe ye yatsinze.

Izatangira tariki ya 23 Kanama 2023 aho mu bagabo REG BBC ya mbere izahura na Espoir BBC ya 4, Patriots BBC ya kabiri ihure na APR BBC ya 3.

Mu bagore APR WBBC ya mbere izahura na The Hoops ya 4 n'aho REG WBBC ya kabiri ihure ba IPRC Huye.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ejo hashize cyari cyatumiwemo n'abakapiteni b'amakipe, Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda "FERWABA" ryemeje ko bemeye gukorana na BetPawa nyuma yo kubona ko imishinga yabo ihamye.

Umuyobozi Mukuru wa Mchezo ifite BetPawa mu nshingano, Ntoudi Mouyelo, yavuze ko bifuza guteza imbere umukino wa Basketball ndetse n'abakinnyi bawukina bikabagirira akamaro.

Ati "Ni yo mpamvu nyuma y'umukino buri mukinnyi w'ikipe yatsinze azajya ahabwa ibihumbi 50 frw, turashaka kuzamura ihangana muri iri rushanwa. Ikindi kandi tuzahemba abakinnyi bitwaye neza.'

Yakomeje kandi avuga ko kandi n'abafana bazahembwa, binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho azajya afata ifoto ari muri Arena agaragaza n'ikipe ashyigikiye ayisangize abamukuriye, uretse kuba uwatsinze azahabwa ibihembo by'umukino wa Basketball, ariko na none azatsindira itike yo kuba yajya kureba shampiyona za Basketball i Burayi cyangwa USA bitewe n'aho yifuza.

Ati 'Ku nshuro ya mbere ashobora kuzahabwa ibihembo byoroheje ariko hari n'icyo kuzajya mu Burayi cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kureba umukino umwe bitewe n'aho ashaka, byose yitabweho na BetPawa.'

Nyirishema Richard, visi perezida wa FERWABA yavuze ko uyu muterankunga yanabafashije gutanga amafaranga yo kwitegura aho amakipe aho buri kipe yahawe miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda.

Ikipe izegukana Playoffs mu bagabo izahabwa miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda mu gihe mu bagore izahabwa miliyoni 10.

Muri 1/2 amakipe azakina imikino 5 itanze indi gutsinda 3 ihite igera ku mukino wa nyuma.

BetPawa niyo muterankunga wa Playoffs



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-baricinya-icyara-abafana-bashyizwe-igorora-betpawa-basketball-playoffs-yashyizwemo-ikirungo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)