Hari abakora ubucuruzi bwo gutanga ibyo kurya n'ibyo kunywa mu mujyi wa Kigali by'umwihariko mu duce tuzwiho gukora amasaha 24 kuri 24 bavuga ko icyemezo cya guverinoma gitegeka ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby'ingenzi bigomba gufunga saa Saba z'ijoro mu minsi y'imibyizi, na saa munani mu mpera z'icyumweru cyizabateza ibihombo.
Inama y'abaminisiti yateranye ku wa Kabiri, tariki ya 1 Kanama 2023 niyo yafatiwemo uwo mwanzuro uzatangira gukurikizwa mu ntangiriro z'ukwezi kwa cyenda.
Nta rutonde rw' ibikorwa na serivisi byiswe ibitari ib'ingenzi rwashyizwe ahagaragara ariko ukurikije impamvu isobanurwa y'uwo mwanzuro ari yo kunoza imitunganyirize n'imikorere y'ibikorwa by'imyidagaduro mu masaha y'ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w'Abaturarwanda birashoboka ko abarebwa n'ikicyemezo ari abafite aho bahuriye no gutanga serivisi z'ibyo kunywa ahanini bisembuye ibyo kurya n'ibyimyidagaduro.
Uyu yagize ati'Sinzi niba leta yagendeye ku bivugwa ko abanyarwanda dusigaye turi abanywi cyane.'
Inyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali mu gace kakumiriwemo ibinyabiziga kagaharirwa gufatirwamo amafunguro ahazwi nko mu marange hazwiho gukora amasaha yose y'umunsi kandi ninako byahoze kuva cyera,ntibacuruza ibisembuye ariko ntibirasobanuka neza niba ibyo bakora bibarirwa mu bikorwa na serivisi byiswe ibitari ib'ingenzi,aba bacuruza resitora muri aka gace bavuga ko icyo cyemezo kiramutse kibareba cyagira ingaruka ku ishoramari ryabo.
Umwe mu bacuruzi yagize ati'Amasaha yose umumotari yumva ashaka kuruhuka gato aparika moto ku ruhande,akaza hano,abakozi b'amahoteli,abakura abantu ku kibuga cy'indege,baza hano tukabakiriza icyayi,chapatiâ¦bikagera mu gitondo ufite ya mafaranga.Ni itegeko bigomba kudukoraho natwe'
Mugenzi we ati'Urumva ko muri week end baduhaye amasaha kugza saa munani kandi twebwe twagezaga mu gitondo urumva ko hari ikintu kizagabanuka mu bucuruzi bwacu,abakiliya tuzabirukana kugira ngo tutagirana ikibazo na leta,bya bintu twateguraga byo muri weekend tuzabigabanya,bizatubangamira ariko tuzabikurikiza.'
Lenovate Muhire we afite akabari ahazwi nk'Imatimba ni muri Nyarugenge asanzwe akora amasaha 24 kuri 24 birashoboka ko we ari mu bagomba kubahiriza amasaha yo gufunga ya saa saba na saa munai z'ijoro.
Yagize ati'Kuri gahunda yari igenwe twakoraga amasaha 24,byari kimwe mu bidufasha kuko urujya n'uruza rwahoragaho kuri gahunda y'abatugana no kuri gahunda y'abacuruzi'
Nabajije muri rusange abasanzwe bakenera serivisi mu masaha ya nijoro uko bakiriye uwo mwanzuro wo gufunga serivisi na bimwe mu bikorwa byiswe ibitari iby'ingenzi saa saba na saa muni z'ijoro.
Uyu mumotari yagize ati'Icyashara cyo tuzacyura cyane'
Undi ati'Ushaka gutera imbere arakora,iyo uvuze ngo abantu ntibakore ukagabanya amasaha,ku bwanjye numva atari icyemezo cyiza.'
Mugenzi wabo we yagize ati'wabonaga bikabije ugahura n'umuntu saa kumi n'ebyiri adandabirana, ugasanga yambaye ubusa,buriya leta nayo iba yabibonye,kuko iba itureberera.'
Icyakora Inama y'abaminisitiri yananzuye ko Ibikorwa byose byaba iby'ubucuruzi cyangwa iby'imyidagaduro bizakenera gukomeza gufungura nyuma y'ayo masaha, bizajya bihabwa uruhushya hashingiwe ku mabwiriza azatangazwa n'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).
Tito DUSABIREMA
The post Abakiriya tuzabirukana kugira ngo tutagirana ikibazo na leta-Abacuruzi bavuga ku gufunga saa saba na saa munani z'ijoro. appeared first on FLASH RADIO&TV.