Abandi babyita umugisha none wowe uri kubyihakana! Umuhanzikazi Queen Cha yahakanye yivuye inyuma ibyamuvugwagaho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Queen Cha umaze Iminsi atagaragara mu muziki, yanyomoje amakuru yahwihwiswaga ko atwite Inda y'imvutsi, ngo bikaba aribyo byatumye itigaragaza muri muzika y'u Rwanda.

Queen Cha yahakanye aya makuru yavugwanga harimo ibyo guhagarika umuziki mu ibanga, no kuba byavugwaga ko yaba atwite cyangwa se akaba yarabyaye arimo kurera uruhinja kugirango rwigire hejuru abone gusubira mu muziki.

Yagize 'Ntabwo ntwite ntan'ubwo nabyaye, ni ukumbeshyera. Ibyo mpugiyemo igihe nikigera nzabitangaza. Ikindi yongeyeho ko amaze iminsi ku mugabane w'i Burayi bityo ko bitari kumworohera mu gukora umuziki naho kuba ntwite sibyo kandi ntabwo nabyaye.'

Queen Cha yasezeye muri The Mane yari amazemo imyaka itatu aho yakoreye indirimbo nka Romantic, Question, Winner, Twongere yakoranye na Bruce Melodie n'izindi nyinshi.



Source : https://yegob.rw/abandi-babyita-umugisha-none-wowe-uri-kubyihakana-umuhanzikazi-queen-cha-yahakanye-yivuye-inyuma-ibyamuvugwagaho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)