Abanyamakuru ba siporo mu Rwanda banganyije n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama ni bwo ikipe y'abanyamakuru bo mu Rwanda (Ajsports), yakinnye umukino wa gicuti wabahuje na bagenzi babo bo mu Burundi bagize ishyirahamwe rya AJSB. 

Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Centre Technique National giherereye mu Ngagara mu mujyi wa Bujumbura.

Umukino watangiye ku isaha ya saa tanu za mu gitondo (11:00 am) ikipe y'abanyamakuru bo mu Rwanda itangira yataka cyane ishaka kubona igitego hakiri kare. 

Abakinnyi ikipe y'abanyamakuru ba siporo mu Rwanda yakoresheje 

Umukino umaze iminota 10 utangiye myugariro w'ikipe y'abanyamakuru ba siporo mu Rwanda, uzwi ku izina rya Bosingwa ndetse akaba yarakiniyeho ikipe ya Vital'O FC, kuri ubu akaba ari umunyamakuru wa Indundi Tv, yaje kuvunika bituma adakomeza umukino.

Abakinnyi 11 ikipe y'abanyamakuru bo mu Burundi yabanje mu kibuga

Ku ruhande rw'abanyamakuru bo mu Rwanda, umutoza wabo Bigirimana Guss yakomeje kuganiriza abakinnyi no kubareba igitsure uko umukino wagendaga, byatumye bigera ku munota wa 30 ikipe yamaze kwinjira mu mukino ndetse yatangiye kurusha u Burundi.

Ku munota wa 35, Hitimana Jean Claude bakunze kwita Claude Hit, nk'ibisanzwe yari Kapiteni w'ikipe y'u Rwanda, gusa kuri uwo munota yaje gukandagira nabi agira imvune mu Ivi, yatumye asimburwa hinjira Butare Leonard.

Amakipe yakomeje kwatakana ariko uburyo bw'igitego bukomeza kwanga, amakipe ajya kuruhuka anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, Abanyamakuru bo mu Rwanda baje bashaka igitego aho Mugaragu David ukorera RBA wari wasigaye ari Kapiteni yaje kurekura ishoti rikomeye ariko umupira ushyirwa muri koroneri n'umunyezamu.

Claude Hitimana wari Kapiteni, yerekana abakinnyi be ndetse n'aho bakora

Abakinnyi nka Mihigo Saddam, Shema Innocent na Jado Max bagiye mu kibuga basimbuye, bakomeje kugerageza uburyo bw'igitego ariko amahirwe aranga ndetse no ku ruhande rw'abanyamakuru bo mu Burundi bigenda uko, umukino urangira nta kipe n'imwe irebye mu izamu.

Ikipe y'abanyamakuru yageze mu Burundi kuri uyu wa 5 hari hashize imyaka 9 n'ubundi ikiniye muri iki gihugu umukino wa gicuti n'iyi kipe, nabwo bakaba baranganyije.





Abafana bari bitabiriye uyu mukino n'ubwo batabashije kubona igitego



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133099/abanyamakuru-ba-siporo-mu-rwanda-banganyije-nabo-mu-burundi-mu-mukino-wa-gicuti-amafoto-133099.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)